Kigali

Amarangamutima ya Mugisha Bonheur uri kwitwara neza muri Tunisia

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/12/2024 20:38
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Mugisha Bonheur yatangaje ko yishimye nyuma yuko atsinze igitego kigafasha ikipe ye ya Stade Tunisien gufata umwanya wa mbere muri shampiyona.



Uyu mukinnyi yafashije iyi kipe ye gutsinda mukeba wayo Club African igitego 1-0 kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize.  

Ni igitego yatsinze ku munota wa 45 nyuma yuko yari amaze gucenga ba myugariro bose ubundi akabona kurekura ishoti ryahise rinyeganyeza inshundura.

Iki gitego cyahise gifasha Stade Tunisien kujya ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tunisia n'amanota 21. 

Nyuma y'ibi, Mugisha Bonheur yavuze ko yashimishijwe no gutsinda kandi kikaba ari kimwe mu bitego byiza yatsinze mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru.

Yagize ati "Cyari igitego cyiza kandi nashimishijwe no gutsinda kuko hari hashize igihe kinini ntatsinda igitego. Ni kimwe mu bitego byiza natsinze mu buzima bwanjye bw'umupira w'amaguru kandi ni izindi mbaraga kuri njye, ariko icy'ingenzi ni ugufasha ikipe yanjye gutsinda". 

Yavuze ko ku mukino uheruka bakinnye neza ariko bagifite byinshi byo gukora kugira ngo bakomeze kwigira imbere. Ati: "Twakinnye umukino mwiza ariko turacyafite byinshi byo gukora kuko shampiyona ni ndende cyane. Intsinzi yongera amahirwe yo gukomeza kwigira imbere".

Mugisha Bonheur bakunze kwita Casemiro yavuze ko nubwo yafashije ikipe ye kubona intsinzi ariko agifite inzira ndende yo kuzamura urwego rwe.

Ati: "Nishimiye gufasha ikipe yanjye ariko ndacyafite inzira ndende kuko nshaka kuzamura umukino wanjye. Ni byiza gutsinda kandi ndacyagerageza kuzamura urwego umukino ku mukino".

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro kugarira yerekeje mu ikipe ya Stade Tunisien mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye muri AS AS Marsa nayo yo muri Tunisia. 

Mugisha Bonheur yazamukiye mu ikipe ya Heroes yo mu karere ka Bugesera, nyuma akomereza muri Mukura VS mbere yo kujya muri APR FC yigaragarijemo cyane bikamufasha kujya hanze y'u Rwanda.

Mugisha Bonheur avuga ko nubwo ari kwitwara neza ariko agifite kuzamura urwego 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND