Kigali

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere by’abitwa ba Noella, Ada na Simon

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/12/2024 20:58
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Muri gahunda yo gusobanura amazina, uyu munsi InyaRwanda yahisemo kugusobanurira amazina atatu, ariyo Noella, Ada na Simon.

1.     Noella

Noella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu kilatini ku izina Natalis bikaba bisobanura uwavutse mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli cyangwa se uwavutse kuri Noheli.

Bamwe bamwita Noelle, Noelene, Noela, Noelia n’ayandi

Bimwe mu biranga ba Noella

Ni umuntu utabika ibanga igihe kirekire, niyo abigerageje biramugora cyane bikarangira abivuze.

Gusa nubwo atabika ibanga, ni umuntu utazi kubeshya, ntabwo azi guca ku ruhande akubwiza ukuri muri byose, Noella avugisha ukuri ni nayo mpamvu iyo hagize umubaza icyo yabwiwe nk’ibanga bimunanira kugihisha.

Imyitwarire ye abandi bayifata nk’igitugu, kuko ibintu byose aba ashaka ko bikorwa ako kanya kandi vuba vuba.

Ni umuntu uzi gukora kandi uzi gutera umwete abandi,gusa akora ibintu byose ahubuka ku buryo atabasha no kubona ahakozwe ikosa.

Ni umuntu w’umunyamatsiko uba ushaka kwihuta agasiga n’igicicucu cye.

Ubuzima abufata nk’ikibuga cy’ishiraniro hahandi iyo urangaye ushobora kuhatakariza ubuzima.

Akunda imikino itandukanye, kuganira no gutanga amakuru, akunda impinduka no gutembera.

Iyo umubonye ako kanya uramukunda bitewe n’ukuntu azi kuganira, guseka neza no kwiyegereza abantu.

Ni umuntu ugira umutima woroshye, iyo umukomerekeje biragorana kongera kugaruka mu buzima busanzwe.

Akunda ibijyanye n’ubucuruzi, kwamamaza, itangazamakuru, gukina komedi n’ibindi bituma ahura n’abantu benshi.

Iyo akiri umwana aba avuga utugambo twinshi, ugasanga arasakuza ariko iyo afashijwe n’ababyeyi cyangwa abandi bamurera agenda akura ahinduka.

2.     Ada

Ada ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rikaba rikomoka mu Kidage, aho risobanura ikintu cyiza cyane. Iri zina ryatangiye kitwa mu 1800 rikaba ryaramamaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abantu bitwa ba Ada baba ari abantu bakunda amahoro no kugira neza kurenza ibindi bintu byose, ni wa muntu udashobora gucika intege ku bantu be kuko aruhuka ari uko ibyo ashaka abibonye.

Ni abantu bakunda gufata inshingano cyane kuko usanga bajya gukora ubukorerabushake mu mishinga itandukanye kugira ngo bagire uruhare mu byemezo bitandukanye.

Ada arangwa no gukunda inshuti ze ndetse n’abandi bantu bose bamuri iruhande, iyo hari ibitagenda neza ahora ahangayitse ashakisha uburyo byagenda neza kandi mu mahoro. Kubera gukunda amahoro ahora yirinda icya mushyira mu makimbirane n’inzangano.

Hari abantu bamamaye bagiye bahabwa iri zina harimo Ada Loverace umwe bahanga bakomeye mu mibare Isi yagize. Undi wahawe iri zina wamamaye ni umukinnyi wa filimi Ada Nicodemou uzwi muri Heartbreak High.

3.     Simon

Simon ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Giheburyi ku izina Shim’on risobanura Uwasubijwe n’Imana, cyangwa uwumviswe n’Imana.

Bimwe mu biranga ba Simon:

Simon ni umuntu udakunda ikigare ariko kandi udakunda ubuzima bwa wenyine, aba ashaka kuba ari kumwe n’abandi.

Yanga kwihererana ibintu, niyo mpamvu aba ashaka abo babiganiraho bakungurana ibitekerezo.

Ntago akunda gukora ikintu ngo kuko abantu bose aricyo bakoze, akunda kwigenga ariko yanga kuba wenyine aba ashaka umuntu yumva yakwizera.

Aha agaciro umuryango, ibyo bigatuma akora uko ashoboye kose kugira ngo umuryango we ubeho wishimye.

Akunda kuba ahantu heza, ku buryo abantu bavuga bati dore kwa runaka akumva hamuteye ishema.

Iyo agize umujinya Simon araceceka kuko watuma akora ibintu bibi aramutse avuze.

Akunda umugore umutetesha, umumenyera buri kintu cyose nkuko nawe aba abikora.

Yanga umuntu umutota cyangwa umubwiriza ngo kora iki,we abashaka kwiyobora agakora uko abyumva.

Iyo akiri umwana, aba agomba gutozwa kwisanzura ku bandi no gusaranganya n’abagenzi be kuko aba yikubira cyane.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND