Kigali

Wizkid yabaye umunyafrika wa mbere uririmbye muri "British Fashion Awards"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/12/2024 20:49
0


Wizkid ukunzwe cyane ku ruhando rw'isi nk'umuhanzi uturuka muri Nigeria kandi akaba aririmba mu rurimi rw'icyongereza bizwi ko ruvugwa na benshi haba muri Africa no ku isi muri rusange, yabaye umunyafrika wa mbere uririmbye muri "British Fashion Awards".



Wizkid yari umutumirwa mu birori byo gutanga ibihembo ku banyamideri batandukanye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024 mu nzu yitwa Royal Albert Hall muri London.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria azwi cyane mu ndirimbo zabiciye bigacika kandi na n'ubu akomeje kwigarurira imitima ya benshi yaba muri Afrika no ku isi muri rusange binyuze mu bihangano bye nka "Joro", "Money and love", "Joro" na "Getto love".

Ijoro ryashize bwari ubwa mbere umunyafrica atumiwe mu gutangwa kwa bino bihembo bigenewe abanyamideri, British Fashion Awards. Wizkid yaririmbye indirimbo ye iri ku muzingo w'indirimbo (album) witwa "Morayo" iyi ndirimbo ikaba yitwa "Trouble mind". Ubu ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka amafoto na video by'uy'u muhanzi.

Ibirori byatangiwemo ibiheembo "British Fashion Awards" ku banyamideri batandukanye, byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye aho bigaragara ko Wizkid yaje guhuza n'abandi bahanzi bazwi ku ruhando rw'isi nka A$AP Rocky, Rihanna na Dave Chappelle nkuko bigaragara mu mashusho.

Wizkid akaba akomeje guteza imbere umuziki wa Nigeria nk'igihugu aturukamo ndetse n'uw'Africa muri rusange yerekana ubudasa by'umuziki wo muri iki gihugu aturukamo.



Umwanditsi: Germain Nkusi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND