Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent yatandukanye n'ikipe yakiniraga ya One Knoxville SC yo mu cyiciro cya 3 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi kipe niyo yabitangaje kuwa Kabiri ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yifurije amahirwe masa abakinnyi 8 batazakomezanya mu mwaka utaha w'imikino.
Nshuti Innocent atandukanye n'iyi kipe yakiniraga yari yaragezemo mu ntangiriro z'uyu mu mwaka gusa kubona umwanya wo gukina byagiye bimugora.
Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US League One) yarangiye mu Ugushyingo, aho Knoxville yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi yashize ari bwo Nshuti Innocent yavuzwe kuba yakwerekeza mu makipe arimo ayo muri Afurika y'Epfo, Misiri, Morocco ndetse no muri Norway.
Uyu rutahizamu amaze iminsi yitwara neza mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, atsinda ibitego birimo icyo yatsinze Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, ikipe y'igihugu ya Libya, Benin niya Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco .
Nshuti Innocent yakuriye mu ikipe y’Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015.
Mu 2018 yaje kuva mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y'umwaka umwe yahise ayigarukamo akaba ari nayo yari agikinamo kugeza mu ntangiriro z'uyu mwaka mbere y'uko ajya muri One Knoxville SC.
Nshuti Innocent watandukanye na One Knoxville SC yakiniraga
TANGA IGITECYEREZO