APR FC yaguye miswi na Police FC igitego kimwe kuri kimwe mu mikino y'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda.
Kuri uyu wa
Gatatu itariki 4 Ukuboza 2024, APR FC yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa
12 wa shampiyona y’u Rwanda "Rwanda Premier League 2024-25".
Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, Police FC igira amanota 19, APR FC yo igira amanota 17.
Uko umukino wagenze umunota ku munota
90+4' Muhozi Fred yari acenze abakinnyi ba APR FC, ahaye umupira Ani Ellijah akora amakosa.
90+2' Iragukunda Simeon asimbuye Mugisha Didier ku ruhande rwa Police FC.
90' Hongeweho iminota itanu ngo umukino urangire.
90' Ani yari azamukanye umupira na none, ahagarikwa na Niyigena Clement.
89' Induru mu kibuga nyuma y'uko umusifuzi yanze igitego cya Police FC.
87' Ikipe ya Police FC yari itsinze igitego cya Kabiri gitsinzwe na Abedi Bigirimana ku mupira yari ahawe na Anni Elijah, ariko umusifuzi aracyanze.
84' Rukundo Onesme akoze akazi gakomeye cyane, akuramo umupira yari yisanze asigaranye na Godwin Odibo.
83' APR FC ikoze impinduka, Godwin Odobo asimbura Mugisha Gilbert.
82' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Abedi akoreye Mugiraneza Frodouard, abakinnyi ba APR FC bayihererekanyije, ntiyagira icyo itanga.
80' Kufura ya APR FC yari itewe na Tuyisenge Arsene, umupira utewe umutwe na Mugisha Gilbert, ugarukira mu ntoki za Rukundo Onesme.
78' Mugisha Gilbert yari ateye ishoti ashaka gutungura umuzamu wa Police FC Umupira ujya ku ruhande.
77' Tuyisenge Arsene yari atanze umupira ashakisha Johnson Nwobodo umupira Issah Yakubu awukuramo.
77' Koruneli ya Police, abakinnyi ba APR FC umupira bawusubije muri koruneli, ariko Niyigena Clement yahise akiza izamu.
76' Anni Elijah yari ateye umupira mu izamu, abakunzi ba police FC bari bahagurutse, ariko umupira unyura muri koruneli.
75' Muhozi fred yari agiye gutungura umuzamu wa APE amutanga umupira arawufata.
73' Police FC ikoze impinduka, Anni Elijah asimbura Peter Agbrevor.
71' APR FC irongeye ikora impinduka, Mugiraneza Froduard na Tuyisenge Arsene bajya mu kibuga, Dushimirimana Olivier na Lamine Bah basohoka mu kibuga
69' Umuzamu wa Police Fc Rukundo Onesme yari akinnye umupira muremure ashakisha Mugisha Didier, ariko umupira uramurengana.
66' Myugariro wa Police FC issah Yakubu aryamye hasi, abaganga bamwitaho
64' Peter Agbrevor yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC, arekuye ishoti rirerire umupira ujya ku ruhande.
62' Habayeho gusimbuza ku ruhande rwa Police FC, hajyamo Achlaf Mandela na Muhozi Fred, havamo Djibril Akuki na Nsabimana Eric Zidane.
61' Thadeo Luanga ahaye umwanya Niyibizi Ramadhan
60' Rukundo Onesme akoze akazi gakomeye cyane nyuma yo gukuramo ngarama yari atewe na Niyibizi Ramadhan wari uturutse kuri Kufura ya Ruboneka Jean Bosco.
59' Kufura ya APR FC nyuma y'uko Nsabimana Eric Zidane agaruje ukuboko umupira wari uzamuwe na Mugisha Gilbert.
57' Dushimirimana Olivier Muzungu wari asigaye wenyine imbere y'izamu rya Police FC umupira yawuteye ku ruhande.
54' Niyomugabo Claude yari agerageje uburyo bwiza imbere y'izamu rya Police FC, Nsabimana Eric Zidane umupira awukuramo.
51' Mugisha Gilbert yari ateye umupira mu izamu rya Police FC, ugarukira mu ntoki za rukundo Onesme.
50' Koruneli ya Police FC itewe na Ishimwe Christian, Niyigena Clement umupira awukuyemo, usubira mu bwugarizi bwa Police FC.
49' Umuzamu wa Police FC Rukundo Onesme akoze akazi gakomeye cyane, akuramo umupira wari uzamuwe na Dushimirimana Olivier.
47' Issah Yakubu akijije izamu umupira awambura Dushimirimana Olivier wari wamaze gukinana neza na Lamine Bah.
45' Ikipe ya APR FC itangiranye impinduka, Nwobodo Johnson asimbura Mamadou SY.
Police FC niyo yafunguye Amazamu mu gice cya mbere
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe hagati ya Police FC na APR FC
45+1' Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
45' Mamadou SY ateye Penaliti ya APR FC, umuzamu wa Police FC Onesme ayikuramo neza cyane.
44' Penaliti ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Dushimirimana Olivier Muzingo
43' Issah Yakubu akijije izamu rya Police FC, nyuma y'imupira Mugisha Gilberta yari azamuye ashakisha Mamadou SY
41' Ruboneka Jean Bosco yari aremye uburyo ari kumwe na Lamine Bah, ariko umupira ugeze kwa Thadeo Luang awusubiza inyuma.
39' Djibril Akuki yari abonye umupira mwiza uturutse kwa Mugisha Didier, ariko Akuki awutera kure y'izamu.
38' Police FC na APR FC zose zatangiye gukinira umukino mu kibuga hagati, zirinda ko imwe yajya kuruhuka yinjijwe igitego cya kabiri.
35' Kufura ya Police FC itewe na Mugisha Didier, umupira unyura ku ruhande rw'izamu rya Pavelh Ndzila.
34' Mugisha Didier yati ateye umupira ukomeye mu izamu rya APR FC, uramwangira usubira mu bwugarizi bwa APR FC.
33' Lamine Bah yari abonye uburyo bwiza buturutse kwa Ruboneka Jean Bosco, umupira awutera hejuru y'izamu.
32' Mugisha Gilbert yari acenze kapiteni wa Police, Eric Ziane ariko ateye ishoti umupira unyura ku ruhande.
30' Dushimiriman Olivier yari atanze umupira mwiza kwa Lamine Bah, ariko umuzamu Onesme awukuramo, Bigirimana Abedi akiza izamu.
30' Abakinnyi ba APR FC bariye amavubi nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura.
29' Mugisha Gilbert na Lamine Bah bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Police FC ariko ujya ku ruhande.
28' Abafana ba APR FC bagaruye akanyamuneza nyuma y'uko ikipe bihebeye yamaze kubona igitego cyo kwishyura.
23' Ruboneka Jean Bosco ateye koruneli isanga Aliou Souane ahagaze neza, nuko atsinda igitego cyo kwishyura, Police iri kunganya na APR FC.
23' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Aliou Souane
22' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe ruboneke Jean Bosco. Kufuta itewe na Ruboneka, Niyigena Clement ateye umutwe umubira ujya muri koruneli.
16' Abakinnyi ba
APR FC bari ku gitutu cyo gushaka igitego nyuma yo kubanzwa igitego mu minota ya
mbere.
13' Ikipe ya APR
FC iteye ishoti rya Aliou Souane ishaka uburyo bwo kwishyura igitego,
ariko umupira unyura ku ruhande.
10' Ikipe ya
Police FC ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira
ahawe na Peter Agbrevor.
10'
Goooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Bigirimana Abedi
8' Mugisha Didier
yari azamukanye umupira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, guhindukira bimubana
ikibazo, atera agapira gato, kagarukira mu ntoki za Pavelh Ndzila.
6' Lamine Bah
yari atanze umupira mwiza kwa Mamadou SY, ariko umuzamu Onesme afata umukira SY arawugeraho.
5' Mugisha Didier azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC birangira Niyomugabo Claude arengeje umupira.
2' Aliou Souane
yari azamuye umupira ashakisha Mamadou SY, ariko ateye umutwe umupira unyura ku
ruhande.
1' Mahamadou Lamine Bah yari atangiye azamukana umupira imbere y'izamu rya Police FC, ariko umupira uramurengana, ni uwo guterekwa imbere y'izamu rya Onesme urindira Police.
Police FC yaguye miswi na APR FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona
Mugisha Gilbelt yagerageje guhigira ikipe ya APR FC igitego cya Kabiri ariko byanze
Igitego cya kabiri cya Police FC umusifuzi yacyanze avuga ko habayemo amakosa no kurarira
Ibihe bikomeje kugenda nabi hagati ya Police na APR FC
Abatoza ba APR FC bakoze iyo bwabaga ikipe ya Police FC iranga iba ibamba
Abakinnyi babanje
mu kibuiga ku ruhande rwa Police FC ni Rukundo Onesime, Nsabimana Eric, Ishimwe
Christian, Issa Yakubu, Ndizeye Samuel, Henry Msanga, Ngabonziza Pacifique,
Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Peter Agbrevor na Djibril Akuki.
Abakinnyi babanje
mu kibuga ku ruhande rwa APR FC Ni Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyigena
Clement, Nioyomuigabo Claude, Sousne Aliou, Thedeoo Luanga, Ruboneka Jean
Bosco, Mahamadou Lamine Bah, Dushimirimana Olivier, Mugisha Gilbert na Mamadou
SY.
Umukino wa Police
FC na APR FC ni umwe mu mikino nayo iba isobanuye byinshi muri shampiyona y’u
Rwanda, cyane ko yose ari amakipe yegamiye mu nzego zishinzwe umutekano, kandi
ukaba utapfa kwanzura ikiza kuva mu mukino utararangira.
Amakipe yombi
agiye gukina asa n’aho anganya amanota ndetse anakurikirana ku mwanya ariho ku
rutonde rwa shampiyona, kuko Police FC ni iya kane ifite amanota 18, ikipe ya
APR FC yo ni iya gatanu n’amanota 17.
Ni umukino APR FC
igiye gukina iri kugaruka mu bihe byiza, kuko iherutse gutsinda ikipe ya AS
Kigali, ikaba inamaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya. Ikipe ya Police yo,
ntabwo ihagaze neza, kuko mu mukino w’umunsi wa 11 yatsinzwe n’Amagaju igitego
kimwe ku busa.
Police FC na APR
FC zigiye gukina, nizo hihariye ibikombe byose byakiniwe mu Rwanda umwaka
w’imikino ushyize, kuko APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona, naho Police Fc
yegukana Rwanda Super Cup, Igikombe cy’amahoro n’igikombe cy’Ubutwari.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, wari umukino wa Rwanda Super Cup, warangiye anganya ubusa ku busa, n’uko Police FC yitwara neza muri Penaliti, maze yegukana icyo gikombe.
Ubwo amakipe yombi yageraga mu kibuga yiteguye guhangana mu mukino ukomeye cyane
Abakinnyi ba POlice FC mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi ba APR FC mu myitozo mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi ba Police FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium
Abakinnyi ba APR FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium
TANGA IGITECYEREZO