Kigali

Igihe cyaba kigeze ngo Stade Amahoro yuzure abafana?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/12/2024 11:33
0


Umukino w'ikipe ya Rayon Sports na APR FC ushobora kuba ariwo wa mbere ugiye kuzuza Stade Amahoro kuva ivuguruwe igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45.



Taliki ya 1 Nyakanga nibwo Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro ivuguruye  nyuma y'uko yari imaze imyaka 2  ivugururwa.

Kuva icyo gihe iyi Stade ifatwa nk'imwe mu nziza ku Mugabane w'Afurika imaze kwakira imikino 9 ariko nta n'umukino n'umwe wigeze ubasha kuyuzuza.

Iyi Stade yakiriye umukino wo kuyifungura wa Police FC na APR FC,yakira uwa APR FC na Azam ndetse inakira uw'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yakinnyemo na Pyramids FC mu mikino ya CAF Champions League.

Yakiriye kandi imikino y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ikina na Nigeria,Benin na Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Yakiriye imikino ibiri y'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), Amavubi yakinnyemo na Djibouti. Stade Amahoro kandi yanakiriye umukino w'ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports muri shampiyona gusa kuba yakuzura biba ikibazo.

Ese  igihe cyaba Stade Amahoro yuzure?

Nta gushidikanya ko umukino w'umupira w'amaguru urebwa na bantu benshi mu Rwanda ari uhuza Rayon  Sports na APR FC. 

Hari igihe aya makipe yombi ahura imwe itameze neza bigatuma ubwitabire kuri Stade butaba bwinshi ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, aya makipe agiye gukina ahagaze neza aho kugeza kuri ubu bigoye kuvuga ngo uyu azatsinda cyangwa uyu azatsindwa.

Uyu mukino ufite kinini uvuze dore ko mu gihe APR FC ariyo yatsinda ikazanatsinda ibirarane byose ifite yahita inganya amanota na Rayon Sports amanota,naho mu gihe Murera ariyo yatsinda yakomeza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota.

Iyi mibare ikomeza uyu mukino,uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu ndetse n'uko ubuyobozi ku mpande zombi buri gutegura nibyo bituma uzitabirwa n'abantu benshi ndetse Stade Amahoro ikaba yakuzura abantu barenga ibihumbi 45.

Ibimenyetso byatangiye kugaragara kubera ko kugeza ubu Rayon Sports imaze gutangaza ko amatike ya Sky Box,VVIP, Executive Seat na VIP yashize mu gihe ayahasanzwe hasi no hejuru yo amaze kugurwa ku kigero cya 42% kandi umukino ukibura iminsi itatu ngo ukinwe.


APR FC na Rayon Sports ni amwe mu makipe afite abafana benshi  mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro Stade Amahoro ishobora kuba igiye kuzira

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kuba ugiye kuzuza Stade Amahoro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND