Kigali

Adama Bagayogo, Fall Ngagne na Khadime Ndiaye bivuze imyato mu Kinyarwanda mbere yo guhura na APR FC –VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/12/2024 12:23
1


Mu gihe ku wa Gtandatu tariki 7 Ukuboza 2024, abakunzi ba ruhago nyarwanda bategereje umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports, abakinnyi bakinira Murera aribo Adama Bagayogo, Fall Ngagne na Khadime Ndiaye bagaragaje ko biteguranye ubuhanga umukino uzabahuza na mukeba.



Nta gihindutse umukino wa APR FC na Rayon Sports abanyarwanda bari bamaze amezi ane bategereje urakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2024, ni umukino wari warasubitswe ubugira Kabiri kubera impamvu zitandukanye.

Nyuma y’uko itariki ya 7 Ukuboza yamaze kuba ntakuka, Umynya-Mali, Adama Bagayogo ukina mu kibuga hagati ariko asatira izamu, yashimangiye ko umukino wo ku wa Gatandatu uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu ari umukino biteguye neza, kandi Imana yabibafashamo bakawutsinda.

Ati “ Ni Umukino w’ingirakamaro, ni umukino turi gutegura gake gake twiturije, kandi turashaka kuwutsinda, turi kuwutegura neza ugereranyije n’imikino tumaze dutsinda kandi Imana nidufasha umukino tuzawutsinda.

InyaRwanda yabajije Adama Bagayogo ibanga  riri muri Rayon Sports kuko bamaze gukina imikino umunani bikurikiranya,  mu gusibiza , yagize ati  ”Nibyo tumaze imikino umunani dutsinda, gusa harimo akaboko gakomeye ka Sogokuru wanjye Robeltinho.

Uretse kuba abakinnyi ba Rayon Sports bari kwitegura umukino karundura wo ku itariki 7 Ukuboza 2024, Adama Bagayogo yavuze ko nyuma y’inyitozo ari kwihata imineke n’amata, agasinzira bihagije, ndetse akanaganira n’umuryango we uri mu gihigu cya Mali, ibikomeza kumufasha kuruhuka neza.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal ndetse akaba ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda, Fall Ngagne, we yavuze ko bashaka gutsinda umukino wo kuri uyu wa Gatandatu, ndetse intego nyamukuru akaba ari ugutwara igikombe cya shampiyona,ku ruhande rwe akazasoza shampiyona afite ibitego byinshi.

Ati''Mbere na mbere mbanje kubasuhuza.Gahunda ni ugutsinda umukino dufite ku wa Gatandatu. Intego yanjye ya mbere ni ugufasha ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona, ariko izo ni intego z’ikipe muri rusange. Ku giti cyanjye mfite intego yo kuzasoza shampiyona arinjye ufite ibitego byinshi.

Umuzamu wa Rayon Sports ukomoka muri Senegal, Khadime Ndiaye umaze gukina imikino umunani atinjizwa igitego, we yavuze ko gahunda ari ugukora cyane, bikamuha amahirwe yo gutsinda,  akamenyekana cyane, akaba yabona ikipe ikomeye yo hanze y’u Rwanda.

Khadime Ndiaye yagize ati “Meze neza, ndishimye kubera ikipe yanjye ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye. Kuba maze imikino umunani ntatsindwa igitego, ni akazi k’ikipe muri rusange, sinjye wabigezeho njyenyine. Gukora cyane nibyo bikomeje kungira umuzamu mwiza, mwibuke ko icyanzanye hano atari ugusinzira, ahubwo ari akazi kandi nkakora cyane.

Intego zanjye ntabwo ari ugukina hano mu Rwanda gusa, ahubwo ngomba gukora cyane nkazamura urwego, nkaba najya no mu yandi makipe akomeye.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura gucakirana na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro, kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 26, naho APR FC bizahangana ni iya Gatanu n’amanota 17 ariko ikaba ifite ibirarana by'imikino 3.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FOSITA1 month ago
    KUBONAVIDEOKURITEREFONE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND