Microsoft yatangaje ko serivisi za Outlook na Teams zari zari zagize ibibazo bikomeye guhera ku Cyumweru zongeye gukora neza nubwo hakiri ibibazo bike kuri bamwe bakoresha Outlook binyuze ku rubuga rwa interineti.
Ibi bibazo by’ikoranabuhanga byari byatumye benshi batabona izi serivisi uko bisanzwe, ariko kompanyi ya Microsoft yatangaje ko igisubizo kirambye kizaba cyabonetse neza kuri uyu wa Gatatu ku masaha yo mu Rwanda.
Muri iki gihe ikibazo cyari gikomeye, urubuga rw’ikoranabuhanga Downdetector rukurikirana ibibazo bya tekiniki, rwari rwakiriye ibibazo birenga 5,000 by’abakoresha Outlook na Teams. Ariko kandi, ibyo bipimo ntibigaragaza neza uburemere bw'ikibazo ku isi hose, kubera ko buri wese wahuye n’ikibazo atari ko yatanze raporo ku rubuga rwa Downdetector.
Ku isaha ya saa 11 z’umugoroba (11:00 p.m. ET) mu masaha akoreshwa muri USA, Microsoft yanditse kuri X (Twitter), ivuga ko serivisi zose zongeye gukora, uretse Outlook igifite utubazo dukeya kuri bake mu bayikoresha. Bavuze kandi ko bagikurikirana no gukemura neza utwo tubazo.
Ku wa Mbere saa sita (12:00 p.m. ET), Microsoft yari yatangaje ko umuti w’ikibazo wari ugeze kuri 98% by’ibikorwa byayo byari byarahuye n’ikibazo, ariko raporo kuri Downdetector zakomeje kwiyongera abakoresha izo servisi bavuga ko zidakora neza.
Saa munani z’amanywa (2:00 p.m. ET), kompanyi yavuze ko hakiri ibibazo byo gutinda mu kugarura serivisi ku bazikenera.
Saa 7:30 z’umugoroba (7:30 p.m. ET), Microsoft yagaragaje ko ikibazo cyakemutse ku kigero kinini, kandi bakaba bari bizeye ko mu masaha atatu izindi serivisi zizaba zashubijwe mu buryo bwuzuye.
Iri tangazo ryaje nyuma y'uko abakozi benshi bari bamaze iminsi babangamiwe no kubura uburyo bwo gukoresha izi serivisi. Nubwo ikibazo cya Microsoft kitageze ku rwego rw'ibindi bibazo bikomeye by’ikoranabuhanga byabaye ku isi, nk'ikibazo cyabaye kuri CrowdStrike mu mpeshyi ya 2024, cyagize ingaruka ku bantu benshi mu by'ubucuruzi no mu biro. Icyo kibazo cya CrowdStrike cyagize ingaruka zikomeye, harimo guhagarika ingendo z’indege, kwangiza serivisi z’amavuriro no gutera ibihombo birenga miliyari $5 ku masosiyete akomeye.
Nubwo ibi bibazo byakereje benshi mu kazi, bamwe mu bakoresha muri Amerika babifashe nk’agahenge, cyane ko byahuriranye n’iminsi mikuru ya Thanksgiving, aho bamwe babona uburyo bwo kwiyibutsa umunsi wo kuruhuka.
TANGA IGITECYEREZO