Umunya-Puerto Rico, Danny Mejia ni we wegukanye irushwanwa mpuzamahanga ry'ubwiza rya Mister World (Rudasumbwa w’Isi) rihuza abasore baturuka mu bihugu bitandukanye ryashinzwe na Miss World Organization mu 1996, ubwo ryabaga ku nshuro ya 11.
Mu birori
by'akataraboneka byabereye muri Vietnam mu mpera z'icyumweru gishize, ni bwo
umusore witwa Danny Mejia ukomoka muri Puerto Rico yambitswe ikamba rya Mr
World ahigitse abasore 60 bari bahatanye, asimbura Umwongereza Jack Heslewood
wari umaze imyaka itanu kuri iyi ntebe.
Uwabaye igisonga cya
mbere ni Pham Ngoc wegukanye n'umwanya wa Mr World Asia. Mu bandi babaye ba
Rudasumbwa bahagarariye imigabane, harimo Felipe Salvador Maria wa Angola
uhagarariye Afurika, na Antonio wo muri Espagne uhagarariye u Burayi.
Mu bitabiriye ibi birori,
harimo Julia Morley CBE uyoboye Miss World Organization itegura iri rushanwa,
Sandro Finoglio wabaye Rudasumbwa w'Isi mu 1998, Luong Thuy wegukanye Miss
Vietnam 2019, umukinnyi wa filime Rohit wanabaye Mr World 2016, Nyampinga w'Isi
Krytyna Pyszkova, n'ibindi byamamare.
Daniel [Danny] Felipe Mejia Romero w'imyaka 27 y'amavuko, yabonye izuba mu 1997 avukira i San Juan muri Puerto Rico. Ni umuhanzi w'icyamamare muri iki gihugu, akaba ari we munya-Puerto Rico wa mbere ubashije guca aka gahigo ko kwegukana ikamba rya Rudasumbwa w'Isi.
Ni umuhererezi mu bana batanu bavukana, akaba avuka ku mubyeyi (Se) ukomoka muri Peru ndetse na Nyina ufite inkomoko muri Espagne. Yatangiye umwuga we kuririmba no kubyina mu 2010, akaba aririmba mu ndirimo eshatu zirimo Icyongereza, Igifaransa n'Icyespanyoli.
Mu 2019, Mejia yabonye impamyabumenyi ya Bachelor mu masomo ajyanye n'ubuvuzi yakuye muri Kaminuza ya Stetson. Mu 2020, nibwo yagize ibyago Mama we yitaba Imana.
Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe ko rimwe mu marushanwa akomeye y’ubwiza ku isi rya Mister World rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka igera kuri itanu ritaba.
Kugeza uyu munsi
uwambaye iri kamba rya Rudasumbwa w’isi, ni Jack Heslewood, Umushakashatsi mu
by'indege ukomoka mu Bwongereza, wambitswe ikamba ku ya 23 Kanama 2019 i Manila
muri Philippine.
Irushanwa ry’ubwiza mu
basore rya Mr World ku nshuro ya 10 ari naryo ryaherukaga mu 2019, ryabereye muri
Philippines ahitwa Manila mu nyubako ya The Smart Araneta Coliseum, ku wa
Gatanu tariki 23 Kanama 2019 aho umwongereza Jack Heslewood yegukanye ikamba mu
irushanwa ritajya ryitabirwa n'abanyarwanda.
Icyo gihe, Rudasumbwa
Jack yahigitse abandi basore bari bitabiriye iri rushanwa bangana na 72,
umunya-Afurika y’Epfo Fezile Mkhize ahabwa igihembo cy’uwatsinze irushanwa rya
siporo, mu gihe umunya-Irlande yegukanye igihembo cya ‘Extreme challenge’.
Igihembo cy’umusore ukoresha neza imbuga nkoranyambaga cyegukanywe n’umunya
Nepal Akshay.
Mu mafoto, itegereze uburanga bwa Danny Mejia, Mister World 2024:
Ibyishimo byari byose ubwo umuhanzi Danny Mejia yegukanaga ikamba rya Rudasumbwa w'Isi mu birori byitabiriwe n'ibyamamare binyuranye
Nyampinga w'Isi, Krystyna Pyszkova hamwe na Rudasumbwa w'Isi ndetse n'ibisonga bye bitatu
Uyu musore abaye Rudasumbwa w'Isi wa 11 utowe kuva iri rushanwa ryatangira kuba mu 1996
TANGA IGITECYEREZO