Kigali

OMS yagiriye inama zihariye abantu bakunze kugira 'Stress'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/11/2024 16:38
0


Muri iyi Si yihuta cyane, guhangayinka (Stress) byabaye nk’ibisanzwe kuri benshi kubera igitutu mu kazi, uburemere bw’ibibazo by’umuntu ku giti cye, inkuru zidashira ku bibazo by’ubuzima,ubukungu n’ibindi.



Bisa nk’aho guhangayika biri muri bose, nubwo benshi batazi ikigero gikabije cyo guhangayika n’icyo umuntu yakora ngo abyirinde .

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko guhangayika ari impagarara zo mu mutwe no mu mubiri abantu bagira iyo bahuye n’ibibazo bitoroshye cyangwa biteye ubwoba.

Ibi ngo bivuze ko guhangayika bishobora kuba ingirakamaro mugihe gito, kuko bishobora gufasha umuntu gukora cyane no gukorera ku gitutu.

Nubwo OMS ivuga ko guhangayika ari ingirakamaro, ngo iyo bibaye akarande bigira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe.

OMS iti “Umuntu wese agira umuhangayiko ku rugero runaka. Uburyo tubyitwaramo nibyo bitandukana kuko guhangayika bigira ingaruka ku mitekerereze no ku mubiri.”

Guhangayika cyane ngo bishobora gutera ibibazo by’ubuzima birimo kwigunga, kugira ubwoba bukabije, kwiheba ndetse n’indwara z’umubiri nko kubabara umutwe, kugira ibibazo by’igifu, n’ibindi.

OMS iburira abantu ko guhangayika igihe kirekire bishobora kubangamira imikorere yabo ya buri munsi, bikagira ingaruka ku kazi, ku ishuri, no ku mibanire n’abandi.

Abantu bahangayitse kandi, akenshi ngo bakunze kwishora mu biyobyabwenge nk’inzoga n’itabi bibwira ko bariguhangana n’uwo muhangayiko, ahubwo ukarushaho gukaza umurego.

OMS ivuga guhangayika ari ibintu bisanzwe mu bihe bitoroshye nk’igihe umuntu ari mu kizami cy’akazi, ibizamini se, cyangwa amakimbirane n’abo ukunda.

*Ni gute wahangana no guhangayika?

Nubwo guhangayika bidashira, kubigabanya birashoboka mu gihe witaye ku buryo bwashyizweho na OMS. Ni uburyo bwiswe “Doing What Matters in Times of Stress” cyangwa se ngo “Gukora iby’ingenzi mu bihe by’umuhangayiko.”

Ubu buryo ngo bufatwa nk’ubworoshye umuntu yakwifashisha ku giti cye, cyane ko bushobora gukorwa mu minota mike buri munsi.

*Zimwe mu nama zigize ubu buryo ni izi zikurikira:

1. Gukurikiza gahunda ya buri munsi: Kugira gahunda ihamye ya buri munsi ishobora kugufasha kugenzura neza no kugabanya ibyiyumvo by’akajagari ni ingenzi cyane ku kwirinda guhangayika. OMS iti “Shyiraho igihe cyo gukora akazi, gufungura, gukora imyitozo ngororamubiri no kuruhuka.”

2. Umwanya uhagije wo gusinzira: Gusinzira ni ingenzi mu kuruhuka k’umubiri no mu mutwe. Ibyo ubigeraho biciye mu kugena amasaha yo kuryama ahantu hatuje, ibishobora gufasha kugabanya ingaruka ziterwa no guhangayika.

3. Kubana n’abandi: Inkunga mbonezamubano ni ingenzi cyane mu gihe uhangayitse. OMS iti “Komeza gushyikirana n’umuryango n’inshuti kandi ugire umwanya wo gusangiza ibitekerezo n’amarangamutima yawe ku bantu wizeye.”

4. Kurya neza: Imirire iboneye igira uruhare rukomeye mu guhangana no guhangayika. Kurya indyo yuzuye kandi itunganyijwe neza no gukomeza kunywa amazi bihagije bishobora kugufasha kugira imbaraga no kugumana umutima mwiza.

5. Gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe: Imyitozo ngororangingo ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugabanya imihangayiko. Yaba imyitozo yo kugenda, gukora yoga, cyangwa imyitozo ikomeye, byose bifasha mu kuzamura ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

6. Kugabanya gukurikirana inkuru ziteye impungenge: Guhora ukurikira amakuru mabi bishobora kongera umuhangayiko. OMS itanga inama yo kugabanya amakuru nk’ayo niba agutera guhangayika.

Nubwo abantu benshi bashobora guhangana no guhangayika ku giti cyabo, OMS ishimangira ko mu gihe guhangayika byarenze urugero ku buryo bigira ingaruka ku mikorere yawe ya buri munsi, «ni ngombwa gushaka ubufasha binyuze mu buvuzi, ubujyanama cyangwa umuntu wizewe. »






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND