Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball (Abagabo) itegerejwe i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024. Aba basore bazava mu gihugu cya Senegal aho bitabiriye icyiciro cya kabiri (Round 2) cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Angola umwaka utaha.
Mu mikino itatu bakinnye muri iki cyiciro, u Rwanda rwasaruye amanota ane nyuma yo gutsindwa na Senegal ndetse na Cameroon, ariko rugatsinda Gabon ku mukino wa nyuma. Ibi byatumye ruza ku mwanya wa Gatatu mu itsinda rya gatatu.
Nubwo ikipe y’u Rwanda itahise ibona itike, hari icyizere ko mu cyiciro cya gatatu (Round 3), giteganyijwe muri Gashyantare 2025, bizashoboka. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu itsinda rufite amanota ane (4), inyuma ya Senegal na Cameroon, naho Gabon iri inyuma.
Birasaba u Rwanda kwitwara neza muri Round 3, byumwihariko rwirinda gutsindwa imikino yose ndetse no gukomeza gutsinda Gabon nk’uko byagenze muri Senegal.
Nibura gusoreza ku mwanya wa Gatatu bizaha u Rwanda amahirwe yo kubona itike yerekeza muri Angola.
Ku mukino wa nyuma wabereye muri Senegal, u Rwanda rwatsinze Gabon amanota
90-63. Umukinnyi wigaragaje cyane ni Shema Osbon, watsinze amanota 20 muri uwo
mukino.
Abanyarwanda bategereje kwakira ikipe
y’igihugu bafite icyizere ndetse bakomeje kuyifuriza intsinzi mu rugendo rwayo
rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya AfroBasket 2025.
Ikipe y'igihugu ya Baskettball bakubutse mu gihugu cya Senegal bafite amanota ane mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika
TANGA IGITECYEREZO