Donald Trump wari warashyize ikibazo cy'Abihinduje ibitsina (Transgenders), mu bibazo 5 bya mbere azabanza kwitaho natorwa, yamaze kuvuga ko natangira inshingano ze muri Mutarama ya 2025 azatangira kwirukana abihinduje ibitsina bari mu gisirikare.
Donald Trump yatangaje ko agiye gusinya itegeko rizirukana burundu abantu bose bihinduje ibitsina bakaba bari mu ngabo z'Amerika. Avuga ko akimara kurahira mu muhango uzaba tariki 20 Mutarama 2025, ku munsi wa mbere akigera mu biro azahita yirukana abari mu ngabo z'Amerika bihinduje ibitsina n'abandi bose bari bashinzwe kwita ku buzima bwabo.
Nk'uko ibinyamakuru birimo 'The Times' bibitangaza, Trump avuga ko nyuma yo kubirukana, nta wundi munsi wa rimwe bazongera kubemerera kwinjira mu ngabo igihe cyose akiri ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Si ubwa mbere Donald Trump azaba agiye kwamagana abihinduje ibitsina, kuko no mu 2017 ubwo yari akiri Perezida yari yarashyizeho itegeko ribabuza uburenganzira busesuye mu nzego zose, aho yavuze ko batwara amafaranga menshi kwivuza no kubitaho.
Ubwo Biden yatsindaga amatora mu 2020, yaje kongera kugaruraho itegeko ribemerera kugira uburenganzira busesuye mu nzego zose, kuri ubu Trump akaba agiye kongera kubikuraho.
Trump kandi aherutse kumvikana aburira abagore basangira ubwiherero n'abihinduje ibitsina, aho yavugaga ko bitwaza ko bihinduye nk'abagore bakabasanga mu bwiherero bakabafata ku ngufu.
TANGA IGITECYEREZO