Sosiyete y'Itumanaho ya Airtel Rwanda yabaye iya mbere imuritse ikoranabuhanga rishya yise 'VoLTE' rizafasha abafite telefone zigezweho za 'Smartphone' guhamagara hifashishijwe interineti ya 4G. Iri koranabuhanga, ryitezweho kuba igisubizo ku bakoresha umurongo wa Airtel, aho bagiye kujya bahendukirwa kandi bakaryoherwa n'amajwi y'umwimerere.
Kuwa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye biganjemo abo mu nzego za Leta n'abikorera, Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya buzwi nka 'Voice Over LTE (VoLTE)' bufasha abantu bakoresha telefoni guhamagara bakumvikana, amajwi akagenda neza nta zindi mbogamizi zibayeho.
Ubusanzwe abantu
bakoresha telefoni nto zikoresha internet ya 2G mu guhamagarana cyangwa 3G
ibintu bituma rimwe na rimwe ihuzanzira ridakora neza ndetse n’amajwi akaba
yacikagurika.
Ikindi ariko gukoresha
ubwo buryo byatumaga ikiguzi cyo guhamagara gihenda kuko ari ikoranabuhanga rya
kera.
Umuyobozi Mukuru wa
Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yagaragaje ko batangije ubwo buryo bushya
buzafasha mu kunoza serivisi zo guhamagarana ku bakoresha umuyoboro wa Airtel.
Ati “Iki ni igihe
cy’agaciro kuri Airtel Rwanda kuko turi imbere mu kuzana uburyo bwa Voice over
4G (VoLTE) mu gihugu, butanga ubunararibonye buhebuje mu guhamagara mu ijwi
ry’umwimerere rya HD, guhita uhamagara vuba, ndetse no gukomeza gukoresha
internet mu gihe uhamagaye.
Yakomeje ati “Umuyoboro
wacu wa 4G ugera ku gihugu hose ku gipimo cya 95%, utuma buri Munyarwanda wese
abasha gukoresha internet yihuta kandi yizewe. Ikiruta byose, nta kiguzi
cyiyongera ngo wimukire kuri VoLTE yacu.”
Yagaragaje ko ibyo bibaye
nyuma y’uko Airtel Rwanda igejeje ku Banyarwanda telefoni zihendutse kandi
zakira internet ya 4G bityo ko nta mpungenge zihari.
Rugambwa ushinzwe amategeko muri Airtel yasobanuye ko iri ari ikoranabuhanga rishya kandi ryihuta, ndetse rijyanye na gahunda ya Leta ya 'Broadband Policy' yasohotse muri 2022 igamije ko serivisi z'ikoranabuhanga zimukira kuri tekinoloji nshya kandi ryihuta, ndetse Abanyarwanda bose bakazibona ku giciro cyiza.
Iyo sosiyete kandi kuri
ubu internet yayo ya 4G igera mu gihugu hose ku kigero cya 95% ibintu bituma
ushobora kubona internet yihuta kandi ihendutse aho waba uri hose.
VoLTE ni bumwe mu buryo
bwiza bufasha mu kugabanya igiciro cyo guhamagara kuko usanga byoroshye,
bikihuta kandi hadatakaye ikiguzi kinini bitandukanye n’uburyo busanzwe
bwifashisha internet ya 2G cyangwa 3G.
Umuyobozi Ushinzwe
Ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yashimye ikoranabuhanga rya Airtel
Rwanda, agaragaza ko kuba harashyizweho uburyo bworohereza abashoramari byahaye
amahirwe ibigo by’itumanaho.
Yagize ati “Ibi byahaye
amahirwe ibigo by’itumanaho kwishimira ikoranabuhanga rishya no kurikoresha
kandi ni na yo mpamvu tubashimira kuba barafashe ayo mahirwe. Rimwe na rimwe
ushobora kuyashyiraho ariko abantu ntibayakoreshe.”
Yakomeje agaragaza ko bakataje mu rugendo rw'ikoranabuhanga, aragira ati: "Kugeza ubu navuga yuko tuvuye mu rugendo, kandi turacyakomeje. Urugendo rw'ikoranabuhanga ni urugendo ruhoraho. [...] icya mbere tuba twifuza ko ibigo byacu bidasigara inyuma cyane kugira ngo nabyo bibashe gutanga serivisi zigezweho, n'abaturage na bo babone izo serivisi."
Umunyamabanga Uhoraho
muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yagaragaje ko u
Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, ashimira
Airtel Rwanda igeze ku ntego yo gutangiza ubwo buryo bushya bwo guhamagara.
Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda. Impamvu yo
kubashimira ni uko iyo twebwe dushyizeho intego runaka, tuba dukeneye
abafatanyabikorwa bayumva, bakayifata nk’iyabo kandi bakishimira gukorana
natwe.”
Yagaragaje ko hakiri
urugendo rwo gufasha abaturage ngo babashe gukoresha iyo serivisi nshya, yemeza
ko abakoresha umurongo wa Airtel bazabona impinduka nziza mu gihe bazaba
batangiye gukoresha ubwo buryo.
Airtel yatangije uburyo bushya bwo guhamagara umuntu yifashishije 4G
Niyo Sosiyete ya mbere y'Itumanaho mu Rwanda izanye aka gashya
Abafatanyabikorwa barimo n'inzego za Leta zifite mu nshingano iterambere ry'ikoranabuhanga zishimiye intambwe ikomeye Airtel yateye
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yagaragaje ko ubu buryo bushya ubu bushobora gukoreshwa mu gihugu hose
Charles Gahungu ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA yavuze ko urugendo rw'ikoranabuhanga ruhoraho
Umunyamahanga Uhoraho muri MINICT, Yves Iradukunda yavuze ko Airtel yateye intambwe ikomeye mu iterambere ry'ikoranabuhanga
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Airtel n'Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT baganiraga
Abakorera Airtel Rwanda bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi banyuranye bitabiriye babonye umwanya uhagije wo kuganira
Inkumi zo muri Kigali Protocol ni zo zakiraga abashyitsi
Byari ibyishimo bidasanzwe
Kanda hano urebe amafoto menshi yafatiwe muri iki gikorwa
AMAFOTO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO