Kigali

Igikombe twamaze kukigeraho ubu turi kureba amarushanwa Nyafurika- Perezida wa Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/11/2024 14:59
1


Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yatangaje ko igikombe bamaze kukigeraho ahubwo ubu bari kureba ku marushanwa Nyafurika anavuga ko abakunzi b'iyi kipe bagomba kwitega ko bazatsinda APR FC.



Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Televiziyo y'igihugu mu kiganiro Cafe Sports ku munsi ku Cyumweru taliki ya 25 Ugushyingo 2024.

Twagirayezu Thaddée yavuze ko Rayon Sports iheruka gutwara igikombe cya shampiyona muri 2019 ariko nyuma yaho bakaba bari barashyizwe ku ruhande, ubu bakaba bagarutse bityo ko ibintu byose byasubiye ku murongo ndetse ko n'igikombe bagomba kugitwara.

Yagize ati: "Muri 2018/19 ubwo twari mu ikipe Muvunnyi ari Perezida ni bwo duheruka gutwara igikombe neza cyane ikipe yari idukurikiye twayirushaga amanota arindwi, icyo gihe imikino ibanza yarangiye APR FC iturusha amanota 12 none mu mikino yo kwishyura tuyakuramo tunayirusha ari bwo abafana baheruka kwishima cyane.

Kuva muri 2018 nta kindi gikombe cya shampiyona turatwara ariko abantu twari twarabwiwe ngo tugende tujye ku ruhande kandi bikaza kugaragara ko nta n'impanvu yo kujya ku ruhande twaragarutse. 

Ubwo twagarutse rero, buriya iyo ibintu byasubiye mu mwanya wabyo n'igikombe kiraboneka. Njyewe rero uyu munsi nabwira abafana ko turi ku gikombe, twagize umwanya mwiza wo kubanza kubireba turi inyuma igihe Perezida (Uwayezu Jean Fideli) yarwaraga akagenda twakinnye imikino itandatu turayitsinda".

Yakomeje avuga ko igikombe ahubwo bamaze kukigeraho bityo ko bari kureba mu mikino Nyafurika. Yagize ati: "Uyu munsi turi kugikombe ntabwo dushaka kurekura, njyewe ubwanjye uyu munsi n'abo turi kumwe ntabwo turi kureba igikombe ahubwo twamaze ku kigeraho twagiye mu marushimana Nyafurika turashaka kuzamura Rayon Sports.

Nubwo Yanga SC n'izindi kipe zo muri aka karere zadusize ariko turabizi ko tuzazifata kuko dufite umushinga munini cyane kandi mwiza. Kuri ubu umukunzi wa Rayon Sports arishimye ameze neza ni nayo mpamvu uri kubibona ko kuri Stade abafana ari benshi ndetse muzabibona ejo bundi ku mukino tuzakira wa APR FC muzabibona ko harimo impinduka zigaragara.

Nk'uko nabivugaga ku bwanjye igikombe twaragitwaye. Hari amakipe 16 turi kurushanwa ariko nitwe tuzaba aba mbere".

Perezida wa Rayon Sports yanavuze ko iyi kipe izatwara ibikombe bibiri ari byo icya shampiyona no gutsinda APR FC kandi yizeye ko bazabikora. Yagize ati: "Nsubiye rero ku mukeba w'ibihe byose n'ejo bundi ku itariki ya karindwi ubundi Rayon Sports itwara ibikombe bibiri, ni igikombe cya shampiyona no gutsinda umukeba. Rero byose turabireba imbere yacu kandi nizeye ko tuzabikora neza".

Yakomeje ati "Icyo umukunzi wa Rayon Sports akwiye kwitega ku mukino wa APR FC ni uko tuzayitsinda. Njyewe ku ruhande rwanjye ibyo ndi gutegura yaba gutegura abakinnyi no gutegura ibintu byose ni uko tugomba gutegura APR FC ".

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 23 ku rutonde rwa shampiyona, ikaba izasubira mu kibuga ikina na Vision kuwa Gatandatu w'iki Cyumweru.

Perezida wa Rayon Sports avuga ko igikombe cya shampiyona bamaze kukigeraho ahubwo kuri ubu bakaba bari kureba ku mikino Nyafurika 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AMAN1 month ago
    Bazaba nka kiyovu yabyinye mbereyumuziki ururimi ninyama yigenga ntibatakaza umukino umwe gusa muzabonako abakomando batandukanye ntabasivire amagambo make ibikorwa byinshi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND