Kigali

Mohammed Salah wa Liverpool ntabwo yishimye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/11/2024 14:39
0


Mohamed Salah, rutahizamu wa Liverpool w’imyaka 32, yashimangiye ko ababajwe no kuba ikipe ye itaramwongera amasezerano mashya, mu gihe ayo asanganywe azarangira mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.



Umukinnyi w’icyitegererezo wigaruriye imitima y’abafana kuva yagera muri Liverpool avuye muri AS Roma mu 2017, Muhamed Salah yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ahazaza he mu ikipe, avuga ko amahirwe yo kuyivamo akomeje kwiyongera.

Salah amaze gutsinda ibitego 12 mu marushanwa yose uyu mwaka w’imikino, harimo ibitego 10 byo muri Premier League. Ku Cyumweru cyashize, yatsinze ibitego bibiri birimo icy’intsinzi yatsindiye kuri penaliti, Liverpool itsinda Southampton ibitego 3-2, bikomeza kuyigeza ku mwanya wa mbere n’amanota umunani irusha ikipe ya kabiri.

N’ubwo akomeje gufasha ikipe kwitwara neza, Salah yavuze ko atazi ahazaza he muri iyi kipe. Ati "Turi gusatira Ukuboza, ariko ntacyo ikipe iravuga ku birebana no kunshyira mu mishinga yayo y’ahazaza. Birasa n'aho amahirwe yo kuva mu ikipe ari menshi kurusha kuyigumamo."

Salah avuga ko bitari mu biganza bye cyangwa by’abafana guhitamo niba azaguma mu ikipe, ati: "Murabizi ko maze igihe kinini ndi muri iyi kipe. Nkunda abafana, nabo barankunda. Ariko ibyemezo bikomeye ntibiri mu biganza byanjye cyangwa byabo. Reka dutegereze turebe."

Liverpool ntiyatangaje byinshi ku byavuzwe na Salah, ariko amakuru avuga ko ibiganiro hagati y’ikipe n’umuhagarariye, Ramy Abbas Issa, bikomeje kandi biragenda neza.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Misiri ni umwe mu bafatiye runini Liverpool mu myaka ishize. Kuva yagera muri iyi kipe, yayifashije gutwara ibikombe bikomeye birimo Champions League mu 2019 na Premier League mu 2020. Amasezerano ye y’imyaka itatu yasinywe muri 2022, ariko azarangira muri iyi mpeshyi.

Liverpool iherutse kwanga miliyoni £150 zaturutse muri Al-Ittihad yo muri Arabia Saudite muri Nzeri 2023, bigaragaza ko iyi kipe imufata nk’umutungo udasimburwa. Ariko, kuba nta masezerano mashya aratangazwa bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko Salah ashobora kuba ari kwitegura gusezera kuri Anfield.

Mohammed Sallah yatangaje ko atishimye kubera ikipe itari kumuha amasezerano mashya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND