Kigali

Biggy Shalom uri kwicinya icyara yakoze indirimbo "Testimony" ishingiye ku nkuru ye mpamo - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/11/2024 21:19
0


Tuyisenge Biggy Shalom wamamaye nka Biggy Shalom, yakoze mu nganzo agaruka ku gitangaza gikomeye Imana yamukoreye, aririmba ko ibyo yabonaga nk’ibitangaza kuri we ubu ni ubuhamya.



Biggy Shalom akomoka mu Karere ka Rubavu, ariko ibikorwa byinshi by'umuziki we abikorera muri Uganda. Ni umwanditsi w'indrimbo, umuhanzi, umucuranzi ucuranga ibyuma bitandukanye ariko cyane cyane Guitar, akaba afite itsinda ry'abandi bahanzi ahagarariye rizwi mu mujyi wa Rubavu ku izina rya Abasellafy Empire.

Kuri ubu ari kwicinya icyara nyuma yo kubona abamufasha mu muziki we ari bo David Empire ihagarariwe na David Mugisha ndetse akabona n'igitangaza gikomeye aho yujuje abamukurikira kuri Youtube (Subscribers) bagera ku bihumbi 100 mu minsi itagera kuri 15, kandi bagakomeza kwiyongera cyane dore ubu bamaze kurenga ibihumbi 200.

Byaramutangaje cyane, bituma akora indirimbo "Testimony". Biggy Shalom ati "Ubundi kubona channel yanjye igize aba 'Subscribers' ibihumbi 100 mu gihe kitageze no mu byumweru bibiri ni byo byampaye 'inspiration' yo kwandika iyi ndirimbo kuko pe sinari mbyiteze sinanabitekeresaga, yewe no mu byo nasengeraga ntibyari birimo".

Uyu mugabo washyize kuri Channel ye Video imwe ngufi isekeje ikamubera umugisha dore ko yamuzaniye aba Subscribers batabarika, yakomeje avuga ko "nabyakiriye nka 'Surprise' Imana inkoreye ari nayo mpamvu yatumye ndirimba ngo "Ibyo nabonaga nk’ibitangaza kuri njye ubu ni ubuhamya kuko Yesu ashoboye guhindura amateka y’umuntu".

Yagarutse ku butumwa yanyujije muri iyi ndirimbo "Testimony". Aragira ati "Ubutumwa nabukubiye mu buhamya natanze muri iyi ndirimbo nerekana ko uwari Gica cyangwa se gicibwa nawe Imana yamugirira impuhwe ndetse ikamukoresha ibikomeye".

Biggy Shalom avuga ko ubu gahunda afite ari ukujya ashyira hanze indirimbo nibura buri nyuma y’amezi atatu. Ati "Ndizeza abantu indirimbo nshya cyane ko ubu nabonye n’umuterankunga twabonanye Imana yaruhuje iyi ndirimbo "Testimony" yararangiye."

Yunzemo ati "Gusa mu yindi mishinga iri imbere tuzajya dufatanya kubagezaho imishinga y’indirimbo twise "INDIRIMBO Z’AMAZAMUKA" izaba ikubiyemo ama 'covers' cyangwa se gusubiramo zimwe mu ndirimbo zagiye zihembura imitima ya benshi mu bihe byatambutse.

Uyu mushinga nari narawutangiye uza guhagarara bitewe n’uburyo bw’amikoro ariko ubu icyo Imana yagishyizeho iherezo ubu ni igihe cyo gukora ndetse gukora cyane hamwe n’Imana ndetse n’umuterankunga mushya twungutse yitwa David Mugisha ariko kompanyi ye yitwa David Empire."


Biggy Shalom yakoze indirimbo yanyujijemo ubuhamya bwe


Biggy Shalom aricinya icyara nyuma yo kubona abamufasha mu muziki


Biggy Shalom yavuze ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze


Biggy Shalom uri mu bahanzi mbarwa bafite aba Subscribers ibihumbi 200 yakoze indirimbo ishingiye ku buhamya bwe

REBA INDIRIMBO NSHYA "TESTIMONY" YA BIGGY SHALOM


REBA VIDEO YAHINDUYE AMATEK Y'UMUHANZ BIGGY SHALOM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND