Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) bwatangaje gahunda y’imikino y’umwaka wa 2025, aho amatsinda azakinirwa mu bihugu bine, u Rwanda rukazakira Nile Conference kuva tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.
Ku nshuro ya mbere, Maroc izakira imikino ya Kalahari Conference guhera tariki ya 5 Mata kugeza 13 Mata 2025, ikaba n’iya mbere izakinirwa muri Afurika y’Amajyaruguru.
Sahala Conference yo izabera muri Dakar Arena
mu gihugu cya Senegal, hagati ya tariki ya 26 Mata na 4 Gicurasi 2025, amakipe
yo muri Nile Conference azisanga mu Rwanda, muri BK Arena, mu mikino
iteganyijwe hagati ya tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.
Imikino izasorezwa muri Afurika y’Epfo, aho
amarushanwa ya kamarampaka n’imikino ya nyuma izabera i Pretoria kuva tariki ya
6 kugeza 14 Kamena 2025.
Buri gace haba Sahala Conference, Nile na
Kalahari kazaba karimo amakipe ane, abiri ya mbere muri buri gace akazahita
abona itike yo kugera muri ¼. Amakipe yaje ku mwanya wa gatatu azakina imikino
y’icyiciro cyihariye kugira ngo haboneke andi abiri yuzuza umunani azakina muri
¼.
APR BBC izahagararira u Rwanda ku nshuro ya
kabiri yikurikiranya, ihatanira guca agahigo muri iri rushanwa rikomeye. Petro
de Luanda yo muri Angola, ifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda Al Ahly yo
muri Libya amanota 107-94, izaba iri mu makipe ahanzwe amaso.
Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC
Ville de Dakar yo muri Sénégal ni yo makipe mashya azitabira iri rushanwa ku
nshuro ya mbere. US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria
nazo zizakomeza kugaragaza ubuhanga bwazo.
Ikipe izegukana iri rushanwa izaba yanditse
amateka mu mwaka wihariye aho imikino izabera mu bihugu bine bitandukanye,
hakaba n’imikino isorezwa muri Afurika y’Epfo bwa mbere.
Hamenyekanye amatariki n'ahantu imikino ya BAL 2025 izakinirwa
TANGA IGITECYEREZO