Kigali

Uko gutakaza agaciro kw’ifaranga ry'u Rwanda byahanitse imibereho y'Abanyarwanda mu mwaka wa 2023/24

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/11/2024 11:55
0


Niba ujya ufata umwanya ukajya guhaha ku isoko, urabizi neza ko ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe muri iki gihe bitewe n'uko usigaye utwara amafaranga umurundo ugacyura ibigerwa ku mashyi.



Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.

Ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019.

Hagaragajwe ko Umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 watangiye mu gihe cy’ibibazo bikomeye by’ubukungu ku rwego rw’Isi no mu Rwanda. Izamuka ry’ibiciro ryari hejuru, ibipimo by’inyungu na byo byari byarazamuwe n’agaciro k’idorali ry’Amerika na ko kari hejuru. 

Yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyakomeje kwiyongera bitewe n’ibiciro by’ibicuruzwa Abanyarwanda bohereza byaguye.

Ati: “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo yaragabanyutse. Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw’ivunjisha.”

Rwangombwa yahamije ko amadovize abantu bakenera batumiza ibicuruzwa hanze yahenze cyane bituma amafaranga y’u Rwanda atakaza agaciro.

Ati: “Nk’amadevize dukenera mu gutumiza ibintu hanze ugereranyije n’ayo dukura mu byo twohereza hanze ibyo byo mwese murabibona cyangwa se muranabyumva habayeho guta agaciro kw’ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mubona ko ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n’Idorali ry’Abanyamerika.

Uyu mwaka birasa nk’aho byagabanyutse ariko tubona n’ubundi tubaze umwaka usanzwe atari umwaka w’ingengo y’imari mu 2023, uguta agaciro kw’ifaranga byari kuri 18%, uyu mwaka tubona bizaza kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%.”

Yanavuze ko nubwo bigaragara ko uguta agaciro kw’ifaranga bizagabanyuka ariko n’ubundi bikiri hejuru kuko ubundi byabaga ari hafi kuri 5%.

At “Icyo kibazo cyo kuba ubukungu bwarateye imbere ibitumizwa hanze bikazamuka cyane kandi ibyoherezwa hanze byarahuye n’imbogamizi ku rwego mpuzamahanga kuko ibiciro byamanutse bigatuma icyuho cyiyongera.”

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, bikaba hasi cyane y’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.

Ugereranyije n’amadovize y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Ishilingi rya Tanzania kazamutseho 0.82%, bitandukanye n’igabanyuka rya 5.01%mu gihe nk’iki umwaka ushize.

Gusa ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’Ishilingi rya Uganda kagabanyukatseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.

Ibi bitandukanye n’uko byari bimeze muri Kamena 2023 aho agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kari kazamutseho 4.47% ugereranyije n’Ishilingi rya Kenya, kiyongeraho 20.20% ku ijana ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi mu gihe ugereranyije n’Ishilingi rya Uganda kari kagabanutseho 10%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko mu Ukwakira 2024 ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.

Mu Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

Ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%. Ibiciro ku masoko mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko yakomeje ingamba zayo zihamye zo kugabanya izamuka ry’ibiciro nk’igisubizo ku ihindagurika ry’ibiciro ryagaragaye kuva mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.


Kuba ifaranga ry'u Rwanda ryarataye agaciro byazamuye ibiciro ku isoko, byongerera inzara Abaturarwanda mu buryo budasanzwe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND