Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa Proceedings of the National Academy of Science (PNAS) bugakorerwa ku bana barenga 5,000, bwanzuye ko hari amahirwe menshi y’uko umwana w’imfura ariwe ugira ubwenge bwinshi kurusha barumuna be.
Akenshi,
umwana w’imfura akunze gufata inshingano nyinshi kurusha barumuna be bigendanye
n’uko nta wundi muntu ukunze kuba ahari akaba ari na bimwe mu bituma baba abanyabwenge
kurusha barumuna babo.
Mu
bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Proceedings of the National Academy of
Science (PNAS) bwakorewe ku bana barenga 5,000 mu myaka myinshi yatambutse,
buvuga ko umwana w’imfura akunze kugira ubwenge bwinshi kurusha barumuna be aho
aba abarusha ku kigero cya 1.5 IQ.
Ubu
bushakashatsi buvuga kandi ko iki kigero cy’ubwenge kigenda cyiyongera uko
abana bagenda bakurikirana kandi ku kigero cya 1.5.
Zimwe mu mpamvu zishyigikira ubu bushakashatsi, ni uko umwana w’imfura agira ubwenge bwinshi kubera ko ababyeyi be bamwitaho bagakora buri kimwe cyose.
Umwana w’imfura
niwe wigishwa cyane kurusha abamukurikira, Gufata inshingano kandi bakiri bato,
Kurushanwa kw’abana bavukana, …
Nyamara
nubwo ubu bushakashatsi bwagiye ahagaragara, ntabwo ari ihame y’uko buri mwana
w’imfura aba agomba kuba umunyabwenge kurusha barumuna be ariko umubare munini
ugaragaza ko ari abanyabwenge cyane.
TANGA IGITECYEREZO