Kigali

Ubukungu bw’igihugu cyacu kuva Covid-19 yarangira bwakomeje gutera imbere – Guverineri Rwangombwa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/11/2024 17:38
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, raporo y'ibikorwa by'umwaka ushize, igaragaza aho ubukungu bw'u Rwanda buhagaze ndetse na politike y'ifaranga.



Umunsi ku wundi, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka nyuma y’ibihe bitoroshye bwanyuzemo kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibi ni ibikubiye muri raporo igaragaza ibikorwa bya BNR, byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024. Iyi raporo isesengura ibyagezweho na Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, ikagaragaza umuhate wayo wo kubahiriza inshingano zo kubungabunga agaciro k’ifaranga no kubaka urwego rw’imari rutajegajega.

Iyi raporo kandi yagaragaje iby’ingenzi byaranze ubukungu mpuzamahanga n’ubw’igihugu, ikagaragaza imbogamizi igihugu cyahuye na zo, ishimira intambwe z’ingenzi zagezweho ndetse igaragaza ibikwiye kwitegwa mu bihe biri imbere.

Hagaragajwe ko Umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 watangiye mu gihe cy’ibibazo bikomeye by’ubukungu ku rwego rw’Isi no mu Rwanda. Izamuka ry’ibiciro ryari hejuru, ibipimo by’inyungu na byo byari byarazamuwe n’agaciro k’idorali ry’Amerika na ko kari hejuru. 

Ibyo byose, hasobanuwe ko byashyize igitutu ku igabanuka ry’agaciro k’amafaranga y’ibindi bihugu, harimo n’ifaranga ry’u Rwanda. Ibibazo bya politiki mpuzamahanga byarushijeho gukomera, ndetse n’ubushyamirane bwo mu burasirazuba bwo hagati bukomeza kwiyongera. Ibyo byose byakomeje kuba imbogamizi ku iterambere ry’ubukungu.

Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ko yakomeje ingamba zayo zihamye zo kugabanya izamuka ry’ibiciro nk’igisubizo ku ihindagurika ry’ibiciro ryagaragaye kuva mu mwaka ushize w’ingengo y’imari. Mu mwaka wa 2023, Banki ishingiye kuri politiki yayo y’ifaranga, yakajije ingamba bityo izamura igipimo cy’urwunguko cya Banki Nkuru y’u Rwanda (CBR) kiva kuri 7% muri Gicurasi kigera kuri 7,5% muri Kanama.

Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2024, igipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyagumye ku gipimo kiri hasi ya 5%. Muri Gicurasi 2024, Banki Nkuru y’u Rwanda ishingiye ku bukungu bwari buhagaze neza ndetse n’ibyari biteganyijwe, yavuguruye politiki yayo, bityo igabanya igipimo cy’urwunguko (CBR) kigera kuri 7%.

Ibyemezo byo gukaza ingamba za politiki y’ifaranga byagiye bifatwa kuva muri Gashyantare 2022, ku bufatanye n’izindi politiki za Leta; igabanuka ry’ igitutu cy’ihindagurika ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga; no guteza imbere umusaruro uturuka k’ubuhinzi bw’imbere mu gihugu, byatumye igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko kimanuka kikava kuri 11,9% muri Nyakanga 2023 kigera kuri 5,0% muri Kamena 2024.

Iyi raporo yagaragaje ko hatewe intambwe ishimishije ku bijyanye n’intego yo guteza imbere uburyo bwo kwishyurana mu Rwanda n’ubukungu burimo uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu bikaba byariyongereye cyane bikagera ku kigero cya 210,9%.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko muri rusange ubukungu bw’Isi bugikomeje guhangana no kwigobotora ibibazo byasizwe n’icyorezo cya Covid-19, intambara ziri hirya no hino ku Isi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi.

Ati “Icyo twishimira ni uko ubukungu bw’igihugu cyacu kuva Covid-19 yarangira, bwakomeje gutera imbere, umwaka ushize bwateye imbere ku gipimo cya 9,3%.”

Yakomeje agira ati: “Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kugaragaza ubudahangarwa, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye cyane ukagera ku kigero cya 9,3% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24. Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukungu bwacu, Banki Nkuru y’u Rwanda izakomeza kugira imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’imbogamizi zishobora kuvuka zikaba zabangamira ubukungu n’iterambere rirambye.”

Ku bijyanye n’isoko ry’ivunjisha, hagaragajwe ko habayeho igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda biturutse ahanini ku ikazwa ry’ingamba za politiki y’ifaranga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ikinyuranyo hagati y’ubwiyongere bw’amafaranga ashorwa mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n’igabanuka ry’amafaranga yinjira aturutse ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Ariko kandi, igipimo cy’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyari ku muvuduko muto ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari ushize, aho agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutse ku kigero cya 3,73% mu mpera za Kamena 2024, bivuye ku 8,76% byagaraye muri Kamena 2023.

Mu byerekeranye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, Banki Nkuru y’u Rwanda yagize iterambere rigaragara mu bikorwa byayo by’ikoranabuhanga, ishyira imbaraga mu bikorwaremezo ndetse n’ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Raporo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yagiye hanze mu mwaka ushize igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere cyo gukomeza kuzamuka ku muvuduko udasanzwe muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugereranyije n’ibindi bihugu.

Muri raporo ya World Economic League Table (WELT 2020) igaruka ku miterere y’ubukungu bw’ibihugu bitandukanye ndetse n’uko birutanwa, u Rwanda rwari rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bizitwara neza mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, ku buryo nyuma yacyo, ubukungu bwarwo buzakomeza kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

Mu mwaka wa 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyarayogoje Isi, ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero cya 3,4% munsi ya zeru. Ni ukuvuga ngo ni habi hashoboka bwageze ugereranyije n’indi myaka yari ishize.

Bikiba, Guverinoma yashyizeho ingamba zo kubuzahura zatanze umusaruro ufatika mu gihe gito kuko mu myaka itatu gusa, ni ukuvuga kuva mu 2021 kugera mu 2023, ikigero cyabwo ari uko bwazamutse bukagera kuri 8%.

Muri izo ngamba, harimo nk’Ikigega Nzahurabukungu, cyashyizwemo amafaranga yifashishijwe mu gushyigikira inzego zari zarahungabanyijwe na Covid-19 cyane zirimo ubukerarugendo.

Mu 2021, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 10,9% buvuye munsi ya zeru bwari buriho mu 2020. Bigeze mu 2022, bwazamutse ku kigero cya 8,2%. Umwaka wa 2023 nawo bwakomeje kuzamuka, ndetse imibare y’agateganyo igaragaza ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2023, ubukungu buzazamuka hejuru y’igipimo cya 7%.


BNR yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero gishimishije nyuma ya Covid-19 nubwo habayemo imbogamizi y'izamuka ry'ibiciro rikabije  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND