Mu Rwanda ni henshi abacuruzi bishyuza abantu mu madolari cyangwa se andi mafaranga y’amahanga. Urugero nka henshi, abishyura ubukode bw’inzu z’ubucuruzi, bategekwa kubikora batanze amadolari.
Abagize Inteko Inshinga Amategeko basabye Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) gufata ingamba zihamye ku kibazo cy'abacuruzi bishyuza mu madolari zimwe muri serivisi, ndetse no gukurikirana aho abaturage bahabwa serivisi za Banki mu ndimi batumva bigakosorwa.
Ibi, Banki Nkuru y'u
Rwanda yabisabwe nyuma y’uko igejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo
ikubiyemo ibikorwa byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya
30 Kamena 2024.
Ikibazo cy'abatanga zimwe
muri serivisi bishyuza mu madolari kandi bari mu Rwanda cyakunze kugaragazwa
ahanini n'abacuruzi. Cyongeye kugarukwaho n'abagize Inteko Ishinga Amategeko
ubwo bagezwagaho raporo n'Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR kuko ngo
bikomeje gutya ifaranga rw'u Rwanda ryaba riri mu kaga.
Abadepite n’Abasenateri
kandi basabye BNR gukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda batanga serivisi z'imari ku
baturage, mu rwego rwo kubafasha kumenya neza ibikubiye mu masezerano runaka
bagirana n'ibigo by'imari bigenzurwa na BNR.
Guverineri wa Banki Nkuru
y'u Rwanda, John Rwangombwa asaba abacyishyura mu madolari ko batanga ayo makuru,
ubundi ababikora bakabiryozwa.
BNR ivuga ko kandi
ikomeje kunoza imikoreshereze y'inyandiko zanditswe mu Kinyarwanda cyane cyane
izireba abaturage.
Si ubwa mbere BNR isabwe
guhagurukira iki kibazo, kuko n’umwaka ushize yaburiye abacuruza cyangwa
bacyishyuza serivisi mu mafaranga y’amahanga (amadevize) ko hari ibihano
bibateganyirijwe.
BNR isobanura ko ibyo
bintu bitemewe kandi ko bihanwa n’amategeko, aho igira iti: “Hakurikijwe
Itegeko N48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko
ryahinduwe kugeza ubu, biteganyijwe ko inshingano zose zizamo amafaranga
cyangwa ibikorwa byose bikorewe muri Repubulika y’u Rwanda bigomba gushyirwa
kandi bikishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda.”
Iyi banki isobanura ko
gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa na serivisi mu mafaranga y’amahanga bibujijwe
kandi bihanwa n’amategeko, ariko igakomeza igira iti: “Icyakoze, ibigo bitanga
serivisi zigaragaza ko bikorana n’abanyamahanga byo byemerewe kwakira aya
mafaranga y’amahanga. Ibyo birimo amahoteli, inzu z’imikino, amaduka atishyura
amahoro ya gasutamo, sosiyete zikorana na ba mukerarugendo n’amashuri
mpuzamahanga.”
BNR yamenyesheje abantu
bose ko ufashwe agurisha ibicuruzwa cyangwa akishyuza serivisi mu mafaranga
y’amahanga atabifitiye uburenganzira, ahanishwa gufatirwa amafaranga yose
yavuye muri icyo gikorwa.
TANGA IGITECYEREZO