Kigali

Amerika yemereye ibihugu bikennye inkunga ya miliyari 4 z’Amadolari

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/11/2024 17:15
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko igihugu ayoboye kizatanga amafaranga agera kuri miliyari 4 z'Amadolari mu Kigo cya Banki y'Isi cyashyiriweho gutera inkunga ibihugu bikennye ku Isi.



Perezida Joe Biden yatangarije iyi nkunga y'imyaka itatu mu biganiro byabereye mu muhezo i Rio de Janeiro ahari kubera Inama y'Ihuriro ry'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Inkunga Amerika yemeye irenze iyo yari yatanze mu Ukuboza 2021, ubwo yemeraga gutanga miliyari $3.5, ni inyongera ya 14.3%.

Kugeza ubu nta makuru yemeza niba Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atazahagarika itangwa ry’aya mafaranga cyane ko yavuze ko mu ntego ze harimo kugabanya inkunga igihugu cye giha amahanga.

Donald Trump aheruka gushyiraho Elon Musk ku buyobozi bw’Urwego rushya rwigenga rushinzwe kugira inama Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku ngamba zitandukanye ku gukoresha amafaranga, amavugurura akenewe no gukuraho amabwiriza abogamira iterambere ry’Abanyamerika.

Ikigo cya Banki y’Isi kigamije Iterambere, IDA, gitanga inkunga n’inguzanyo nto ku bihugu bikennye. Banki y’Isi itangaza ko amafaranga ashyirwa muri iki kigo ashobora kugera kuri miliyari $120.

Ibindi bihugu na byo byiyemeje kuzamura umusanzu wabyo muri IDA aho nka Espagne izatanga miliyoni $423 mu gihe Denmark yo izakigenera miliyoni $492.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi micye Raporo nshya ya Banki y’Isi yashyizwe hanze ku wa 13 Ukwakira 2024, igaragaje ko mu bihugu 26 bikennye cyane ku Isi bituwe na 40% by’abantu bakennye cyane, ubukungu bwabyo bukaba bwarushijeho guhungabana cyane, mu gihe byarushijeho gufata amadeni menshi kuva mu 2006, nyamara ntibigire kinini bihindura.


Joe Biden uyoboye Amerika yemeye ko igihugu cye kizatanga inkunga y'agera kuri miliyari 4 z'amadolari yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND