Kigali

Calvary Worship Team yakoze mu nganzo yibutsa abantu gushima Imana yagendanye nabo mu bihe bitandukanye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/11/2024 12:42
1


Calvary Worship Team bashyize hanzee indirimbo nshya bise 'Wagendanye natwe' yuje ubutumwa bufitanye isano n'igiterane ngarukamwaka cyitwa 'Garukana Amashimwe'.



Calvary Worship Team ni itsinda ry'abaririmbyi bakorera umurimo w'Imana mu Itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries riyobowe na Apostle Sebagabo Christophe, riherereye i Zindiro mu Mujyi wa Kigali. Ni Worship Team yatangijwe n'itorero, ikaba imaze gukora indirimbo ebyiri ari zo "Ngeze ku birenge" na "Wagendanye natwe".

Calvary Worship Team igizwe n'abaririmbyi basengera mu itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, ibisobanuye ko abayibamo ari abanyetorero gusa. Aba baririmbyi bamaze gukora ivugabutumwa mu matorero atandukanye, kuri ubu bashyize hanze indirimbo nshya bise "Wagendanye natwe" banateguza izindi nshya mu bihe bya vuba.

Pastor Ngoga Christophe, umushumba muri Calvary Wide Fellowship ni umwe mu batangije Calvary Worship Team akaba n'umucuranzi n'umuririmbyi wayo. Yabwiye inyaRwanda ko ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo yabo nshya bise 'Wagendanye natwe' ni ubwo kwibutsa abantu "gushima Imana yagendanye nabo mu bihe bitandukanye".

Yavuze ko ubu butumwa babuhuje n'ubutangirwa mu giterane ngarukamwaka cy'Itorero bakoreramo umurimo w'Imana, akaba ari igiterane gisanzwe kiba mu mpera z'umwaka. Ati: "Twayihuje n'igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana gitegurwa n'itorero ryacu cyitwa "GARUKANA AMASHIMWE" gisanzwe kiba mu mpera z'umwaka mu kwa 12".

Pastor Ngoga Christophe yavuze ko Calvary Worship Team irangamiye imishinga itandukanye ikubiye mu ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo n'ibindi bikorwa byo kwagura ubwami bw'Imana. Ntabwo yayisobanuye byimbitse, gusa yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya "Wagendanye natwe" izakurikirana n'izindi "zizasohoka mu gihe gito".

Muri iyi ndirimbo nshya y'amashusho, aba baririmbyi baterura bagira bati "Tugarukanye amashimwe ku bw'imirimo wakoze, bimwe muri byo wakoze ndabirebesha aya maso. Ni ukuri buri wese yabonye ineza yawe, ni ukuri buri wesee yabonye imbaraga zawe. Wagendanye natwe mu bihe byari bikomeye, wazigamye intambwe zacu uzikomereza ku rutare". 

REBA INDIRIMBO NSHYA "WAGENDANYE NATWE" YA CALVARY WORSHIP TEAM



Calvary Worship Team ni itsinda ryo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MPAMYUKURI Sauveur 1 month ago
    Murakoze kudusangiza iyi ndirimbo nziza aba baririmbyi Imana ibahe imigisha Wagendanye natwe ,wazigamye intambwe zacu uzikomereza kurutare :ni indirimbo buri wese yakumva ikamusubizamo intege



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND