Mu Rwanda hakozwe igikorwa cy'ingenzi mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 mu byiciro by’abahungu n’abakobwa yatangijwe ku mugaragaro.
Iyi shampiyona iteganyijwe ko izajya iba buri mwaka, ikaba igamije kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato no kubaka imbaraga z’umupira w’amaguru mu gihugu, nk’uko byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse.
Munyantwari Alphonse, Perezida wa FERWAFA, yavuze ko shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato bityo ikaba ari igikorwa gishingiye ku ntego yo guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu hose.
Avuga ko
umupira mu Rwanda ugomba gufasha abana bato gukura bakina ku rwego rwo hejuru ku buryo bazaba abakinnyi b’imena mu myaka iri imbere.
Yagize ati: “Imbamutima zacu ni uko twishimye. Nk'uko wabivuze ni intego twari dufite kugira ngo dutangize shampiyona y’abakiri bato batarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa.
Ni
umwanya wo kugira ngo dushimire amakipe twafatanyije. Hari amakipe nyirizina
yitabiriye asanzwe afite abakuru, ariko hari n’ay'abakiri bato nayo twayemereye
kwitabira kugira ngo bose babone ayo mahirwe, ni ibintu byo kwishimira kubera
ko twabashije kuyitangiza.”
Munyantwari kandi yavuze ko shampiyona
y’abatarengeje imyaka 17 ari umushinga utazahagarara kuko mu gihe kiri imbere
hazaba shampiyona z’abatarengeje imyaka 15, ndetse n’izindi shampiyona ku rwego
rw’igihugu z'abato. Ibi bizatuma impano z'abana zikura neza kandi hakubakwa
imbaraga z'umupira ku rwego rw’igihugu.
Iyi shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 yagaragaje intambwe ikomeye mu rugendo rwo kuzamura impano z’abakinnyi, haba mu cyiciro cy’abagore no mu cyiciro cy’abagabo. U Rwanda rwiyemeje gukora ibintu bitandukanye aho hagiyeho gahunda yo kwita ku bana bakiri bato no kubaha amahirwe yo gukina no kwiga umupira ku rwego rwo hejuru.
Iyi gahunda kandi igamije guhuza abana bakina kinyamwuga, kubaha inyigisho ku buryo bwo gukina, kubatoza no kubashakira amahirwe yo kubona amakipe akomeye muri Afurika ndetse no ku rwego rw'isi.
Uko Ibindi Bihugu Byungukiye mu Gukora Shampiyona Z’Abakiri Bato
Ibihugu nka Brazil, u Budage n'u Bufaransa byamaze kuba intangarugero ku isi kubera gahunda z’abakiri bato.
Kuba abakinnyi nka Neymar Jr., Kylian Mbappé na Thomas Müller barakomotse mu
marushanwa y’abakiri bato, birerekana ko shampiyona nk’iyi ifite akamaro gakomeye
mu kuzamura impano z’abana no kubaka ikipe y’igihugu y'umupira w’amaguru.
1’ Brazil
Brazil ni igihugu cyamaze kubaka izina rikomeye mu mupira w’amaguru, biturutse
ku gutangiza gahunda zo kuzamura abana bakiri bato. Neymar Jr., Vinícius
Jr., na Rodrygo ni bamwe mu bakinnyi b’ikirenga bakuriye muri iyi gahunda kandi ni intyoza mu makipe akomeye ku isi.
2’ U Budage:
U Budage bwashyizeho gahunda nziza yo kuzamura abana bato, bigatuma igihugu
kiza ku isonga mu mukino w’umupira w’amaguru. Abakinnyi nka Mario Götze na
Thomas Müller bakuriye mu marushanwa y’abato, bakaba baragize uruhare rukomeye
mu gutwara igikombe cy'isi cya 2014.
3’ U Bufaransa:
U Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu guha amahirwe abana bakiri bato mu
marushanwa, kandi igihugu cyagize abakinnyi nka Kylian Mbappé wigaragaje cyane
mu mikino ya FIFA World Cup 2018. Gahunda y’abakiri bato ni kimwe mu byatumye
igihugu kizamura umupira mu buryo buhambaye, ndetse kikaba kimaze kuba
imbarutso mu ruhando rw’umupira ku isi.
Mu Rwanda, iyi shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 ni intambwe yo gukora nk’ibindi bihugu byateye imbere mu mupira by’umwihariko impano z'abana bizatuma igihugu kizamura abakinnyi b’imena, bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu makipe akomeye muri Afurika ndetse no ku isi.
U Rwanda
rufite amahirwe menshi yo gukomeza kwigira ku bindi bihugu byabashije kugera ku
ntsinzi zidasanzwe kubera gahunda zabo zo kuzamura impano z’abakiri bato.
Iyi shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 ni kimwe mu bikorwa bihambaye cyavuye mu bushake bwa FERWAFA bwo gushyira imbere abana bato. Mu myaka iri imbere, biteganyijwe ko ibi bizagira uruhare mu gutuma u Rwanda ruzamura abakinnyi bakomeye, bikaba bizatuma igihugu kizamuka mu rwego rw’umupira w’amaguru.
Shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 ni igikorwa cy’ubutwari ku mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi gahunda ifite intego yo kuzamura impano no kubaka abakinnyi b’inzobere, kandi izagira uruhare mu kubaka ikipe y’igihugu ishoboye gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.
Ubu benshi biteze ko iyi shampiyona izatanga umusaruro ushimishije, ndetse hakazavamo abakinnyi bazafasha u Rwanda gukora amateka mu mupira w’amaguru.
Kuri iki cyumweru ishirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangije shampiyona y'abatarengeje imyaka 17
Perezida wa FERWAFA ni umwe mu batangije shampiyona y'abatarengeje imyaka 17
Shampiyona ya U17 itegerejweho kuzatanga umusaruro ku mupira wo mu Rwanda mu gihe kizaza no kumurika abana ku ruhando rw'amahanga
TANGA IGITECYEREZO