Kigali

Hashyizwe umucyo ku bivugwa ko Neymar azasubira muri Santos

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/11/2024 11:07
0


Inkuru ku hazaza ha Neymar, rutahizamu w’umunya-Brazil, zikomeje guteza urujijo. Ni nyuma y’uko biri kuvugwa ko ashobora gutandukana na Al-Hilal agasubira mu ikipe ya Santos ari nayo yamureze.



Pini Zahavi ureberera inyungu za Neymar, yanyomoje aya makuru, avuga ko uyu mukinnyi agifite amasezerano muri Al-Hilal kandi yishimiye cyane kuba muri iyi kipe yo muri Arabia Saudite.

Ibihuha byari byatangajwe ku Cyumweru, bivuga ko Santos yamaze kugirana amasezerano n’uyu mukinnyi nyuma y’imyaka irenga icumi ayivuyemo. 

Gusa Zahavi yagiye kure y’aya makuru, atangariza Fabrizio Romano ati: “Neymar afite amasezerano kandi arishimye muri Al-Hilal. Njyewe na se wa Neymar ni twe bonyine tuvugira ku hazaza he. Nta biganiro biri kuba byo kuva muri Al-Hilal.”

N’ubwo Zahavi yanyomoje aya makuru, Cesar Luis Merlo, umunyamakuru watangaje bwa mbere ko Neymar ashobora gusubira muri Santos, yagaragaje ko akomeje kwiringira ko ibyo yatangaje ari ukuri. 

Yanditse kuri X (Twitter) ati: “Igihe kizagaragaza ukuri. Abakunzi ba ruhago mu Brazil bazi uburyo nkora, kandi ibyavuzwe bizahuzwa n’ukuri mu minsi iri imbere.”

Muri iki gihe, Neymar aracyafite imvune y’inyama zo mu itako (hamstring), ituma adakina. Ni ikibazo cyakomeje gukurikirana uyu mukinnyi kuva yagera muri Al-Hilal, bigatuma hari abakeka ko ashobora gutandukana nayo agasubira muri Brazil.

Ureberera inyungu za Neymar yavuze ko nta gahunda ihari yo gusubira muri Santos






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND