Leandro Trossard, umwe mu bakinnyi bifashishwa cyane na Arsenal, yavunitse mu mukino w’ikipe y’u Bubiligi. N'ubwo uburemere bw’iyi mvune butaramenyekana, igitegerejwe ni ukumenya niba byashobora guha amahirwe umwana w’imyaka 17, Ethan Nwaneri, akigaragaza mu ikipe nkuru.
Ikipe ya Arsenal ihangayikishijwe n’imvune y’umukinnyi Leandro Trossard, wavunitse mu mukino w’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi wabaye ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru.
Fabrizio Romano, umunyamakuru
wizewe mu by’umupira w’amaguru, yatangaje kuri X (Twitter) ko uyu mukinnyi
yasimbujwe kubera ikibazo cy’imvune, n'ubwo itaramenyekana neza niba byari ikibazo
gikomeye cyangwa zari ingamba zo kumurinda kuvunika cyane.
Trossard ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane Mikel Arteta ari kwifashisha muri uyu mwaka w’imikino. Uretse kuba afite ubushobozi bwo gukina mu myanya itandukanye, yagize uruhare rukomeye mu kwitwara neza kw’ikipe.
Gusa uyu mwaka ntabwo ibintu byose byamuhiriye kuko
yakunze gukinishwa mu mwanya wa Martin Odegaard igihe uyu Kapiteni wa Arsenal
yari yaravunitse. Ibyo byatumye atagaragaza neza impano ye kuko yakinaga mu
mwanya utari uwe usanzwe.
Ubu hari kwibazwa niba iyi mvune ye izatuma Arsenal ihindura byinshi mu mikinire. Benshi mu bafana basanga ari igihe cyiza cyo guha umwana w’imyaka 17, Ethan Nwaneri, amahirwe yo kwigaragaza.
Nwaneri, usanzwe afite impano idasanzwe, amaze kugera ku rwego
rwiza ariko umutoza Arteta yagiye agaragaza kwitonda mu kumukinisha mu mikino
ikomeye.
N'ubwo Odegaard yasubiye mu kibuga, ikibazo cya Trossard cyashobora gutuma Arsenal ifata icyemezo cyo guhindura imikinire, aho byashoboka ko umwana Nwaneri ahabwa amahirwe yo gukina mu mwanya asanzwe akina neza.
Ku rundi ruhande, iyi mvune ishobora guha Arteta isomo ryo
kutongera guhatiriza gukinisha abakinnyi mu myanya itari iyabo.
TANGA IGITECYEREZO