Ikipe y’igihugu ya Portugal irakina na Croatia idafite abakinnyi bayo bakomeye batakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino. Abo barimo Cristiano Ronaldo, Pedro Neto, Bernardo Silva na Bruno Fernandes
Ikipe y’igihugu ya Portugal irakina na Croatia kuri uyu wa Mbere itariki 18 Ugushyingo mu mujyi wa Split mu marushanwa ya UEFA Nations League. Nubwo yageze muri 1/4 cy’irangiza itaratsindwa, Portugal irashaka gutsinda uyu mukino ikongerera amanota 3 ku yandi 13 ifite, bikarushaho kugaragaza ko ari imwe mu makipe akomeye muri aya marushanwa.
Mu myitozo yabereye mu mujyi wa Split, umutoza Roberto Martinez yafashe icyemezo cyo kuruhutsa bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, Pedro Neto, Bernardo Silva, na Bruno Fernandes.
Ibi byatumye benshi bibaza niba
Portugal ishobora kwikura mu nzara za Croatia idafite izi nkingi zayo. Gusa
Joao Cancelo, umwe mu bakinnyi beza b'inyuma, yemeje ko ikipe ifite ubushobozi
bwo gutsinda kuko irimo abakinnyi b'abahanga kandi bafite inararibonye.
Ku rundi ruhande, Croatia nayo iri mu rugamba rukomeye. Umutoza Zlatko Dalic
yavuze ko n’ubwo bakeneye kunganya gusa kugira ngo babone itike yo kugera muri
1/4, atiteguye gukina agamije gushaka inota rimwe. Ati: "Tugomba gukina
dushaka gutsinda. Icyo ni cyo kizaduha icyizere cyo gukomeza mu
marushanwa".
Croatia iheruka gutsindwa na Scotland 1-0, byatumye igira amanota 7 mu
itsinda, ikaba iri inyuma ya Portugal amanota 6 yose. Iyi kipe ikeneye kwitwara
neza cyane imbere y’abafana bayo kugira ngo itisanga yasezerewe.
Uyu mukino utegerejwe n’abantu benshi uraba ari amahirwe akomeye yo kureba
uko Portugal ikomeza kwitwara mu gihe Ronaldo na bagenzi be bakomeye badakinnye
uyu mukino ndetse no kureba niba Croatia ishobora kwikura mu matsinda.
Criatia iracakirana na Portugal hatarimo Cristiano Ronaldo
TANGA IGITECYEREZO