Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe n’ubwo ikibazo cyo kubura ubushobozi bujyanye n’amafaranga yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije ari imbogamizi ikomeye.
Ibi, Umukuru w’Igihugu
uri i Baku muri Azerbaijan mu Nama ya COP29 yabitangarije mu Nama ku kurengera
Ibidukikije muri Afurika, yayobowe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis
Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi
Adesina.
Gupima umusanzu wa
Afurika mu kurengera ibidukikije, ni imwe mu ngingo yagarutsweho mu nama
yari iyobowe na Perezida wa Congo-Brazaville, Denis Sassou Nguesso n’Umuyobozi
wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina.
Muri iyi nama, Perezida
Kagame yagaragaje ko imwe mu ntego Umugabane wa Afurika userukanye muri iyi
nama ya COP29 ari ugukomeza kugira uruhare mu guhangana n'imihindagurikire
y’ibihe, n’ubwo ikibazo cyo kubura ubushobozi bujyanye n’amafaranga yo gushora
mu mishinga yo kurengera ibidukikije bikiri imbogamizi ikomeye.
Umukuru w'Igihugu kandi
yavuze ko Umugabane wa Afurika mu bigaragara ugira uruhare ruto mu kugira
ibyuka bihumanya ikirere, bityo ko hakenewe inkunga yo kurushaho kubungabunga
ko ibyo bike byagabanuka nk'uruhare mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Usibye iyi nama kandi
Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijani, Ilham Aliyev
ndetse banagirana ibiganiro byibanze ahanini ku guteza imbere urwego
rw'ishoramari n'ubucuruzi muri rusange.
Mu minsi ishize
hatangajwe ko Leta y’u Rwanda yateguye miliyari 580 Frw zigiye gukoreshwa mu
kubungabunga ibidukikije no kurwanya n’imihindagurikire y’ibihe nk’imwe mu
nkingi mwamba u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa, kugira ngo mu 2030 ruzabe
rwarageze ku ntego yarwo yo kugabanya byibuze 38% by’imyuka yose rwohereza mu
kirere, bingana na toni miliyoni 4,6.
Ibikorwa bigamije
guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe byihariye 10% by’ingengo
y’imari ya 2024/2025 yose.
Ni amafaranga azakoreshwa
binyuze muri minisiteri zitandukanye. Ni ukuvuga ko buri minisiteri cyangwa urwego
rwa leta runaka mu ngengo y’imari rwagenewe, harimo n’amafaranga yo kurengera
ibidukikije no guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe.
Nibura 43% by’ingengo
y’imari y’umwaka wa 2024/2025 y’ibikorwa bigamije guhangana n’imihindagurikire
y’ibihe, bizakoreshwa mu bigabanya ingaruka zayo.
Ni mu gihe 20%
izakoreshwa mu bikorwa bigabanya imyuka ihumanya ikirere na ho 37% akoreshwe mu
bikorwa bigabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibyuka bihumanya
ikirere icyarimwe.
Biteganyijwe ko iyi
ngengo y’imari ya miliyari 580 Frw yagenwe mu bikorwa bitandukanye byo
kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izakomeza kongerwa
igere kuri miliyari 631,2 Frw mu 2025/2026 izaba ari, mu 2026/2027 igere kuri
miliyari 667,4 Frw.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
TANGA IGITECYEREZO