Kigali

Hari gukorwa iki ngo Abanyamujyi batazisanga mu nkengero ko n'ibiciro ku isoko bikomeje gukosha?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:14/11/2024 15:50
0


Mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka umusubirizo ibituma ubuzima bwo mu Mijyi burushaho guhenda, Umujyi wa Kigali wagaragaje uruhare rwawo mu gufasha abifuza kuhatura kandi bakabaho neza badakennye.



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, giherutse gutangaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023.

Mu kwezi gushize, ibiciro byo muri Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%, ugereranyije n’igihe nk'icyo mu mwaka ushize wa 2023.

Mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

NISR yatangaje ko ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%.

Yagaragaje ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Muri rusange, ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) mu Ukwakira 2024 byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Muri Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Ukwakira 2024 ni iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Iri zamuka ry'ibiciro ryatangajwe nyuma y’uko ku ya 26 Kanama 2024, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yakomoje ku mishinga yitezwe mu myaka itanu iri imbere, aho yashimangiye ko umujyi ari abaturage bityo ko hazakorwa ibishoboka byose umuturage agahora ku isonga.

Yagize ati: "Icya mbere ni ugukora ku buryo umujyi ukomeza kuba mwiza ariko na wa muturage mu bushobozi afite akaguma muri Kigali.''

Emma Claudine yatangaje ko icya mbere gishyizwe imbere kurusha ibindi ari ugukora ku buryo muri iyi manda y'imyaka itanu umujyi ukomeza kuba mwiza, ariko n'umuturage mu bushobozi afite uko bwaba bungana kose agakomeza kuba muri Kigali.

Ati: "Bya bindi twabonaga cyane mu myaka ishize, aho abantu benshi barimo bagenda bihuta bajya mu nkengero, ubu turashaka ko bigabanyuka abantu bagume muri Kigali ku bushobozi bafite uko bwaba bungana kose."

Icyo gihe yakomeje avuga ko iyi ari yo mpamvu yatumye hatangizwa imishinga inyuranye irimo iyo gufasha abaturage kubaka uko bashoboye, ariko hakiyongeraho n'iyo kububakira inzu zaba izo bashobora kugura cyangwa izo bashobora gutuzwamo ku buntu bitewe n'uko umushinga uteye.

Ikindi kizitabwaho muri iyi myaka itanu iri imbere, ni uko abaturage batura mu Mujyi ariko bakawubamo bafite ubuzima bushoboka kandi budahenze cyane, ari na ko bahaba bahishimiye ndetse bafite ubuzima bwiza.

Mu gushaka kumenya uko ibi byombi bizahuzwa bigasiga Umunyarwanda utuye mu mujyi adahungabanye, InyaRwanda yaganiriye n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, atangaza icyo ubuyobozi bw'Umujyi buri gukora mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda bateganya gukora mu myaka itanu iri imbere izafasha abanyamujyi kubaho batekanye mu rwego rw'imibereho.

Emma Claudine yagize ati: “Umujyi wa Kigali wifuza ko abantu bawuturamo ku bushobozi ubwo ari bwo bwose, kuko ibi bituma tubasha kugira Umujyi uhendutse kuwubamo (affordable city). Ariko ‘ubushobozi ubwo ari bwo bwose’ ntibisobanura ‘ubukene’.”

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo Umujyi wa Kigali ushyize imbere, ugendeye kuri gahunda ya Guverinoma y'Icyerekezo 2050, iya NST-2 n'izindi zitandukanye zirimo SDGs, ari ugukomeza guhanga gahunda zitandukanye zikura abatuye Umujyi wa Kigali mu bukene.

Izi zirimo guhanga imirimo, gukangurira abatuye Kigali kwihangira imirimo, kureshya abashoramari, gushyigikira imishinga n'ibikorwa bitanga akazi, n'ibindi. 

Umujyi wa Kigali kandi ukomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ukomeze kubaka amazu agenewe abagifite ubushobozi buke, kandi batuye mu manegeka, cyangwa batagira aho kuba.

Ukomeje no gushishikariza abashoramari gushora imari muri gahunda yo kubaka amazu, ashobora kugurishwa ku giciro kigereranyije (birumvikana hakurikijwe ibiciro biri ku isoko) cyangwa se kubasha gukodesha amazu ku giciro kigereranyije. 

Emma Claudine yatangaje ko ibi bizakomeza gushyirwamo imbaraga, ariko igikomeye kurusha ibindi, ‘imbaraga zizakomeza gushyirwa muri gahunda zituma abatuye Umujyi wa Kigali bivana mu bukene.’


Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali yasobanuye ikiri gukorwa ngo abifuza kuwuturamo bazabeho neza nubwo ubuzima bwaho bukomeje guhenda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND