Abaganira ku ruganda rw’imyidagaduro ntibakunze gusoza batavuze ku kibazo cy’umubare muto w’abari n’abategarugori barangwa muri uru rwego rwiyubaka umunsi ku munsi ari nako kandi ruvumbukamo impano zitandukanye.
Kuva kera usanga abahanzikazi mu muziki w’u Rwanda bagenda baba bake ugereranyije n’ab’igitsinagabo. Gusa nta mpamvu yihariye izwi ibitera.
Muri iki gihe hari
abahanzikazi bari kugenda binjira mu muziki, ibintu bigaragaza ko mu minsi iri
imbere umuziki uzaba umaze kuzamo igitsina gore cyinshi ugereranyije n’uko
bimeze uyu munsi.
Bamwe muri abo
bahanzikazi bashya bari kuwinjiramo bafite umukoro wo kwerekana ko wakorwa na
benshi nk’uko ku bagabo bimeze.
Dore bamwe mu bahanzikazi
bo muri Uganda bamaze kubaka ibigwi biri ku rwego mpuzamahanga:
1.
Juliana Kanyomozi
Juliana Kanyomozi uri mu
bakomeye muri Uganda, yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1980, avukira mu mujyi wa
Kampala. Avuka kuri Gerald witabye Imana na Catherine Manyindo. Avuka mu
muryango w’abana barindwi, abahungu babiri n’abakobwa batanu, gusa umuhungu
umwe yitabye Imana.
Uyu muhanzikazi yakoze album ebyiri gusa z’indirimbo ze ari zo “Nabikowa” na “Kanyimbe”nubwo atangaza ko afite izindi ndirimbo nyinshi atarakorera album. Mu muziki we aravuga ko yafashijwe n’ababyeyi be haba mu bikorwa ndetse n’ibitekerezo.
Si ibyo gusa kandi kuko
Juliana yakoze ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzaniya, u
Rwanda, u Burundi, Afurika y’Epfo, Nigeriya, Ibihugu by’Abarabu, u Bwongereza,
u BUbirigi, Suwede, u Buholandi, u Bufaransa, Danemarke, Amerika.
Iyo ataba umuhanzi we,
ngo yumvaga yaba umunyamategeko. Mu gihe cyo kuruhuka akunda gusoma ibitabo,
kureba filime, gutemberana n’inshuti ze ndetse no kumva umuziki cyane.
Amafaranga amutunga
ayakura mu buhanzi bwe, ariko kandi yemera ko hari n’abandi bahanzi akunda muri
bo harimo Alicia Keys wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzikazi kandi
yatwaye ibihembo byinshi bijyanye n’umuziki we, ubwo yabazwaga umubare wabyo
yatangaje ko bisaga 20.
2.
Sheebah Karungi
Sheebah Karungi w’imyaka
34 y’amavuko, ni umwe bahanzikazi bubatse izina muri Uganda no mu Karere ka
Afurika y’Iburasirazuba icyakora
urugendo rwe mu muziki yarutangiriye i Kigali aho yahoze ari umubyinnyi mu
tubyiniro tunyuranye.
Uyu muhanzikazi uri mu
bakunzwe mu Rwanda akaba yitegura no kwibaruka, ni umwe mu bakoranye indirimbo zakunzwe n’abahanzi b’i
Kigali barimo The Ben bakoranye ‘Binkolera’ na Embeera Zo yakoranye na Bruce
Melodie.
3.
Spice Diana
Namukwaya Hajara Diana
wamamaye mu muziki nka Spice Diana wo muri Uganda, ni umuhanzikazi w’imyaka 28
y’amavuko, akaba avuka kuri Beat Nantale.
Uyu mukobwa yatangiye
umuziki ari muri Kaminuza ya Makerere, yinjirira mu ndirimbo zirimo "Anti
Kale", "Bukete" and "Bimpe". Mu 2014, nibwo yinjiye mu
muziki yitwaje indirimbo ye yise ‘Onsanula’ yaje kumuhesha igikombe mu 2015.
Yabanje gukorana na Dr.
Fizol washinze Avenue Records wabaye umujyanama we, mu 2016 yakoranye na Label
ya ‘Humble Management’ nyuma baratandukana, atangira urugendo rw’umuziki
nk’umuhanzi wigenga. Azwi cyane muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo
"Anti Kale", "I miss you" and "Buteke".
Amaze gukorana indirimbo
n’abarimo Pallaso, Ray G, Zuchu, Harmonize, Aganaga, Orisha Sound wo muri
Jamaica n’abandu.
4.
Cindy
Umuririmbyi ukomeye muri
Uganda, Cindy Sanyu yahoze aririmba mu itsinda ryubatse amateka muri Uganda rya
Blue 3, yari arihuriyemo na Jackie Chandiru ndetse na Lilian Mbabazi ukomoka mu
Rwanda.
Uyu mugore w’imyaka 38, isaga 20 ayimaze akora umuziki, yagiye avugwa mu rukundo n’abantu batandukanye.
Gusa abazwi cyane bakaba
aribo babyaranye barimo Mario Brunetti babyaranye umwana w’umukobwa bise
‘Amani’. Yaje kandi kujya mu rukundo na Joel Okuyo Prynce banakoze ubukwe ku wa
11 Ukuboza 2021, bakaba bombi bafitanye abana.
5.
Azawi
Priscilla Zawedde
wamamaye nka Azawi, ari mu muziki kuva mu 2019. Uyu mukobwa asanzwe ari
umwanditsi w’indirimbo akaba n’umubyinnyi ukomeye. Kuva muri uriya mwaka,
abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Swangz Avenue.
Mu 2023, uyu mukobwa
w’imyaka 28 y’amavuko yataramiye i Kigali binyuze mu itangwa ry’ibihembo bya
‘Trace Awards’ byabereye muri BK Arena. Ashyize imbere cyane kuririmba
indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeats, Luganda ndetse n’Icyongereza.
Yabaye umuhanzikazi wa
mbere wo muri Uganda wagaragaye ku byapa bya New York ‘Times Square’ ndetse no
mu Mujyi wa Los Angeles
6.
Vinka
Umuhanzikazi wo muri
Uganda, Nakiyingi Veronica Luggya wamenyekanye nka ’Vinka,’ yabonye izuba ku wa
27 Kamena 1994, akaba afitanye amasezerano na Swangz Avenue na Sony Music
Entertainment.
Yasoreje icyiciro cya
Kabiri cya Kaminuza muri Makerere mu birebana n’Ubukerarugendo n’Amahoteli,
hari mu mwaka wa 2017.
Afite impano zikomatanije
aho ari umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi wabigize umwuga akanaba kandi
umuririmbyi mwiza.
Mu 2015 ni bwo yinjiye
muri Swangz Avenue, akaba afite indirimbo zikunzwe nka Chips na Ketchup,
Overdose yakoranye na Voltage Music, Loive Panic n’izindi.
Ku wa 10 Kamena 2021
yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye n’umukunzi we Witta Nelson usanzwe ari
umucuruzi n’umunyapolitiki.
Inzu ifasha abahanzi muri
Uganda, Swangz Avenue ibarizwamo; Vinka, Azawi, Winnie Nwagi, Elijah
Kitaka, Zafarani, na Joy Good. Swangz Avenue imaze imyaka irenga 15 ifasha
abahanzi bo muri Uganda, yitegura gufungura amashami muri Kenya na Ghana. Ni
Label ifite ishami ritunganya amashusho ryitwa Swangz Films.
7.
Rema Namakula
Umuhanzikazikazi Rema
Namakula wahoze ari umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, ari mu bahanzikazi bamaze
kugwiza ibigwi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Rema Namakula yabonye
izuba ku wa 24 Mata 1991, avukira mu bitaro bya Lubaga kuri Hamida Nabbosa na
Mukiibi Ssemakula (abebyeyi be bose bitabye Imana). Yize amashuri abanza muri
Kitante, akomereza ayisumbuye muri Saint Balikudembe, Kaminuza ayisoreza mu yitwa
Kyambogo.
Yatangiye kuririmba ubwo
yari mu biruhuko by’umwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, atangira asubiramo
indirimbo z’abandi. Bidatinze yatangiye gufasha umuhanzikazi Halima Namakula ku
rubyiniro, aza gukomeza aririmbira abandi nka Bebe Cool.
Uyu mugore amaze
kwegukana ibihembo binyuranye mu marushanwa atandukanye. Muri HiPipo Awards
2013, yegukanye ibyiciro bine, Best Charts, Best Breakthrough na Best Female
Artist na Best R&B Song ‘Oli Wange’.
Rema Namakula ari mu
bahanzikazi bakuru aho amaze imyaka isaga 10 atangiye umuziki. Afitanye
indirimbo n’abahanzi nka Chike, Ykee Benda, B2C, Bebe Cool n’abandi, kandi
zirakunzwe.
8.
Winnie Nwagi
Winnie Nwangi yatangiye
umuziki nyuma yo kwitabira irushanwa ryitwa “Coca cola rated next” aho yabaye
uwa kabiri ndetse icyo gihe ahita asinya amasezerano muri Swangz Avenue aho
yasohoreye indirimbo nka "Embeera", "Katono Katono",
"Gwenoonya" na "Kyowulila" ziri mu zatumye amenyekana muri
Uganda.
9.
Lydia Jazmine
Umuhanzikazi Lydia
Jazmine uri mu bagezweho mu muziki wa Uganda, ari mu bakunzwe by’umwihariko muri
Afurika, akaba umwe baherutse kwiyambazwa mu gitaramo cyo kunga itsinda rya Blu
3 ryari rimaze imyaka 16 ryaratandukanye.
10.
Karole Kasita
Karole
Kasita umuhanzikazi ari mu bamaze kurenga imbibi z’umuziki wa Uganda. Izina rye
ryamenyekanye cyane mu Rwanda ku ya 29 Ukwakira 2019, ubwo yashyiraga hanze
amashusho y’indirimbo ‘Yaka Remix’ yasubiyemo yifashishije umuhanzi Rukabuza
Rickie wamenyekanye mu muziki ku izina rya Dj Pius.
Uyu mugandekazi Karole
yavutse tariki 25 Mata 1989, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya
kaminuza mu bijyanye no kwihangira umurimo (Entrepreneurship) yakuye muri Makerere
University Business School.
Yatangiye kuririmba ubwo
yigaga mu mashuri yisumbuye muri St Joseph Naggalama, indirimbo ya mbere yakoze
yitwaga ‘Bounce it’ yari yakoranye na Nutty Neithan nawe ufite izina muri
Uganda.
Uyu muhanzikazi amaze
imyaka irenga icumi atangiye gukora muzika nk’uwabigize umwuga. Ubusanzwe
Karole yandikiraga indirimbo Ray Signature nawe wubatse izina muri Uganda.
Uretse aba bahanzikazi 10 umuntu yakwita ab'indobanure, ariko hari n’abandi bamaze kubaka amazina ahambaye ku buryo urutonde rushobora kuba rurerure. Urebye no muri Afurika muri rusange, hari abahanzikazi bamaze kubaka ibigwi bikomeye.
Ibi usanga biha umukoro
ukomeye abafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuziki wo mu Rwanda, aho hari
abemeza ko muri za 2016 ku bwa ba Charly na Nina aribwo hari hari abahanzikazi
bubatse amazina akamenyekana ku rwego mpuzamahanga, barimo Butera Knowless,
Queen Cha, Young Grace, Allioni, Oda Paccy n’abandi.
Bivugwa ko umuziki w’u Rwanda ukennye abahanzikazi
bashoboye kuko usanga n’ubonetse atamara kabiri. Mu bahanzikazi igihugu gihanze
amaso muri iki gihe, harimo Bwiza, Ariel Ways, Alyn Sano, France Mpundu, Angell
Mutoni n’abandi benshi.
TANGA IGITECYEREZO