Kigali

Uko Uncle Austin yacuranze indirimbo ya Rafiki Coga kuri Radio agasabwa kwisobanura

Yanditswe na: Niyigena Geovanis
Taliki:14/11/2024 16:18
0


Umuhanzi Uncle Austin yagaragaje uko umuziki nyarwanda umaze gutera imbere bitandukanye n'uko byahoze aho wasanganga abahanzi nyarwanda batazi kumenyekanisha ibihangano byabo, aho yatanze urugero ko yigeze gusabwa ubusobanuro ubwo yacurangaga kuri Radio indirimbo ya Rafiki Coga Stlye.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Center mu biganiro bitangiza inama ya Acces itegurwa na Music in Africa igamije kwigira hamwe ku iterambere ry’umuziki nyafurika.

Iyi nama ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda aho mu mwaka ushize yari yabereye mu gihugu cya Tanzania.

Abakora mu bisata bigendanye n’umuziki hirya no hino muri Afurika barimo Abahanzi, abashoranari, abavanga imiziki, abanyamakuru, bateraniye mu Rwanda bigira hamwe uburyo bawuteza imbere.

Bamwe mu bahanzi barimo Uncle Austin, Ariel Wayz na Mighty Popo batanze ikiganiro ku bitabiriye itangizwa ry'iyi nama mpuzamahanga ya Acces Festival.

Umuhanzi Uncle Austin yibanze ku rugendo rwe rw’itangazamakuru yatangiye ubwo yari afite imyaka 15, akomeza ku mwuga we akigera i Kigali aho yatunguwe no guhamagarwa na Rafiki Coga Style amubaza impamvu amucurangira indirimbo kuri Radio.

Yagize ati “Nacuranze indirimbo ya Rafiki kuri Radio hanyuma arampamagara ambwira ati ‘Uncle Austin kubera iki wancurangiye indirimbo’ icyo gihe naramuretse hanyuma undi munsi ukurikiyeho ndayicuranga ariko nzimya telephone.”

Yashimangiye ko abahanzi bari bataramenya agaciro k’ibyo bakora ngo babimenyekanishe ariho yahise atanga uru urugero rwa Rafiki kandi bwari bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha umuziki we.

Uncle Austin yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu muziki nyarwanda

Mighty Popo wanashinze ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, yavuze ko umuziki utangiye gutera imbere nyuma y’uko wakomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 aho byinshi mu byangiritse n’umuziki nawo wari urimo.

Mighty Popo yunzemo ko umuziki nyarwanda uri gutera imbere kuko ubu nk’ishuri yigishaho rya Nyundo rivamo abahanzi benshi cyane buri mwaka kandi bafite ubuhanga bwo guhita babasha kwisanga ku isoko mpuzamahanga.

Agaruka ku byo abanyarwanda bakeneye ndetse n’abanyafurika muri rusange ngo umuziki wabo ugere ku ruhando mpuzamahanga by'umwihariko abanyeshuri yigishije, Mighty Popo yagize ati “Bwa mbere, ni ubwiza bw’ibyo ukora, gushyira mu ngiro ibyo bize mu masomo yabo, ndetse n’uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko.”

Ariel Wayz umwe mu basoje amasomo ye ku Nyundo akaba n’umwe mu bakobwa b’abahanzikazi bameze neza muri iki gihe, yasobanuye ko umuziki wo mu Rwanda umaze kunguka impano nyinshi z’abagore kandi nabo bashoboye.

Ariel Wayz kandi yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko kugira ngo umuhanzi mu Rwanda abashe kubona izindi nkunga zivuye hanze y’umuziki we nko gutumirwa mu bitaramo, bisaba guhora uri hejuru ndetse unakora indirimbo nyinshi igihe cyose.

Rafiki Coga Style ni umwe mu bahanzi bigeze guca ibintu mu myaka yashize ndetse akaba yararirimbye zimwe mu ndirimo zakunzwe cyane, zirimo Igikosi, Igikobwa,Bagambe, Gikomando n'izindi.

KANA HANO WUMVE INDIRIMO GIKOMANDO YA  RAFIKI COGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND