Inzara nyinshi ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu bihugu byinshi bya Afurika, ibyo usanga bigira ingaruka ku bice byose bigize sosiyete, harimo ubuzima, izamuka ry’ubukungu, n’imibereho myiza.
Nk’uko bisanzwe bizwi,
umuntu ushonje ntabasha gukora nk’uko bikwiye ngo ashobore gutanga umusaruro
ukenewe. Havuyeho kuba iki kibazo gihungabanya ubukungu bw'igihugu ndetse
n'ubw'umugabane wa Afurika muri rusange, imirire mibi igira ingaruka mbi ku
mikurire n'imitekerereze ya muntu.
Raporo y'Intego
y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe iterambere rirambye (SDG) 2, igamije kurandura
inzara burundu, kumenya neza niba abantu bafite ibiribwa bihagije, kongera
imirire no guteza imbere ubuhinzi burambye mu rwego rwo guhangana n'ikibazo
cy'inzara ku mugabane wa Afurika.
Ni mu gihe raporo nshya
ya Banki y’Isi yashyizwe hanze ku wa 13 Ukwakira 2024, yagaragaje ko mu bihugu
26 bikennye cyane ku Isi bituwe na 40% by’abantu bakennye cyane, ubukungu
bwabyo bwarushijeho guhungabana cyane, mu gihe byarushijeho gufata amadeni
menshi kuva mu 2006, nyamara ntibigire kinini bihindura.
Iyi raporo igaragaza
kandi ko ubukungu bw’ibi bihugu bwahungabanye cyane ugereranyije n’uko byari
bimeze mu bihe bya Covid-19, n’ubwo ibyinshi mu bihugu byamaze kuzahura ubukungu
bwabyo.
Banki y’Isi yatangaje ko
ibi bikoma mu nkokora gahunda yayo yo kurandura ubukene bukabije mu bihugu,
bikanashimangira ko uyu mwaka iyi banki igomba gukusanya nibura miliyari 100$
yo gushyigikira ibi bihugu.
Ibi bihugu byiganjemo
ibifite amadeni menshi, ibyibasiwe n’ibiza n’ibindi bibazo by’ubukungu.
Ibyinshi muri byo biherereye muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri
Aziya.
Dore ibihugu 10 bizahajwe
n’inzara nyinshi muri Afurika:
Rank |
Country |
SDG2 index |
1. |
South Sudan |
19.8 |
2. |
Sudan |
21.9 |
3. |
Somalia |
27.3 |
4. |
Central Africa Republic |
36.5 |
5. |
Chad |
38.5 |
6. |
Mauritania |
42.6 |
7. |
Cabo Verde |
45.0 |
8. |
Botswana |
45.1 |
9. |
Comoros |
45.2 |
10. |
Niger |
45.3 |
TANGA IGITECYEREZO