Mu mukino uza guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Libya, CAF yahaye umugisha ko mbere yawo haza gufatwa umunota wo guha icyubahiro nyakwigendera Anne Mbonimpa wari ushinzwe guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore uherutse kwitaba Imana.
Ku itariki 9 Ugushyingo 2024, nibwo inkuru mbi yatashye mu Rwanda byumwihariko mu bakunzi b’umupira w’amaguru, yavugaga ko Anne Mbonimpa wari ushinzwe kwita ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu bagore muri FERWAFA yitabye Imana.
Urupfu rwa
Anne Mbonimpa rwashenguye abanyarwanda benshi, rusiga icyuho gikomeye mu mupira
w’abagore kuko yari umugore wihebeye guteza imbere umupira muri iki cyiciro,
cyane ko ubuzima bwe kuva mu bwana kugeza ashizemo umwuka bwaranzwe n’umupira w’amaguru utavangiye.
Anne Mbonimpa yavukiye mu muryango w’abana babiri, akaba umwana wa bucura ariko wakundaga gukina umupira w’amaguru. Mu muryango yavukiyemo, yakunze kugorwa n’uko Mama we atiyumvishaga uko yakinaga umupira w’amaguru akawukina n’abahungu.
Ibintu byatumaga akubitwa inshuro nyinshi ubwo yabaga avuye mu kibuga, Mama we
amusaba ko yajya akina imikino y’abakobwa.
Ubwo yari arangije
amashuiri ye abanza, Anne Mbonimpa yerekeje mu kigo cy’ababikira i Muramba
aho yakabirije inzozi ze zo gukina umupira w’amaguru aho yatangiye gukina mu
ikipe y’ikigo yigagamo nka rutahizamu.
Bumwe mu buhamya bugaruka ku buzima bwe, buvuga ko Anne Mbonimpa yakuze ari umwana wikundira umupira w’amaguru cyane.
Uwatanze ubuhamya yagize
ati “ Akiri umwana, akiri umunyeshuri yari wa Mwana ufite imbaraga, atambuka nk’abahungu
utamenya ko ari umukobwa. Yakundaga umupira w’amaguru cyane ku buryo ibigo
yigagamo mu mashuri yisumbuye byamurwaniraga bishaka ko yajya abikinira kuko
yari umuhanga mu mupira w’amaguru.
Undi mutangabuhamya waganiriye na FERWAFA, yagarutse ku buzima bwe ari abanyeshuri ndetse banakinana umupira w’amaguru, cyane ko amuzi neza kuva atangiye amashuri y’isumbuye kugera yitabye Imana.
Ati “ Mu 2001 nibwo yagiye mu mashuri yisumbuye ajya mu kigo cyitwa
Itetero de Muramba amarayo imyaka itatu, akunda umupira ndetse akina mu ikipe y’ikigo
cyaho. Ari mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, njye nigaga muri FAWE, nibwo
twatangiye gukina mu rwego rwashampiyona aho twatangiriye mu ikipe ya Remera yari
hano hubatse BK Arena, niho twakiniraga dukinira Umurenge wa Remera witwaga
Remera FC.
Nyuma
twaje kuyivamo tujya mu ikipe ya Bugesera, tuyikinira igihe gito duhita tujya mu
ikipe ya Ruhango, ari naho Anne Mbonimpa yakomereje gukina ruhago kugera mu 2010.
Mu 2010 Anne
Mbonimpa twari tukiri kumwe, ahagarika umupira akomeza kwiga ibyo gutoza ruhago
ari nako twiganaga muri Kaminuza ya KIE''.
Anne ni izina ryari rizwi cyane
mu mupira w’amaguru w’abagore, kuko mbere y’uko aba umutoza, yakiniye amakipe
nka Bugesera WFC, Ruhango WFC na Remera WFC. Yakiniye kandi ikipe y’Igihugu
y’Abagore. Nk’umutoza, Mbonimpa yazamuye APR WFC ndetse yari afite Licence
B-CAF.
Nyakwigendera Anne Mbonimpa yitabye Imana asigaye
afite inshingano mu ishirahamwe ryo guteza imbere umupiwa w’amaguru mu bagore.
Uretse kuba yaraconze ruhago ndetse
akanayitoza, Nyakwigendera Anne Mbonimpa yari umugore wubatse kuko yasize
umuhungu umwe w’imyaka itandatu, ndetse asiga umugabo bibarukanye uwo mwana
bari bamaranye imyaka itandatu kuko bashingiranywe mu 2018, gusa 2016
nibwo bari barashingiranywe imbere y’amategeko.
Mbere y'umukino uhuza u Rwanda na Libya Nyakwigendera Anne Mbonimpa wari ushinzwe kwita ku iterambere ry'umupira w'amaguru mu bagore muri FERWAFA, araza guhabwa icyubahiro
TANGA IGITECYEREZO