Producer Ndikumukiza Sam washyize itafari ku iterambere ry'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana ku myaka 85.
InyaRwanda yamenye amakuru ababaje avuga ko Mbinginge Aloys umubyeyi wa Ndikumukiza Sam, yitabye Imana tariki 12 Ugushyingo 2024. Atabarutse ku myaka 85 y'amavuko kuko yabonye izuba tariki 01 Mutarama 1939.
Ibyahishuwe 14:13 "Numva ijwi rivugira mu Ijuru rimbwira riti Andika uti 'uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu". Iki cyanditswe ni cyo umuryango wa Nyakwigendera wifashishije mu kwizihiza ubuzima bwe.
Uyu mubyeyi azaherekezwa kuwa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024. Kumusezera bwa nyuma bizabera mu rugo rwe i Bishinyi (Kimiranzovu), gahunda ikomereze mu rusengero rwa ADEPR Mugomero. Azashyingurwa ku irimbi ryo Kukamonyi mu Karere ka Kamonyi.
Nyakwigendera Mbinginge Aloys ni Sekuru wa Ndikumukiza Samuella Jessie [Jessie] ufite impano ikomeye yo kuririmba indirimbo za Gospel akaba akora umuziki ashyigikiwe cyane na Se Ndikumukiza Sam washinze 'River Studio Rwanda' ari nayo ikorerwamo indirimbo ze.
Umuhungu we witwa Ndikumukiza Sam, ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda dore ko amaze imyaka irenga 13 mu mwuga wo gutunganya indirimbo zahimbiwe Imana, akaba ari umwe mu ba Producer b'abahanga u Rwanda rufite.
Producer Sam amaze gushyira ibiganza ku ndirimbo z'amakorali menshi ndetse n'iz'abahanzi benshi barimo ab'amazina akomeye. Mu bahanzi b'ibyamamare muri Gospel yakoranye nabo harimo Tonzi, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, Papi Clever n'abandi.
Umubyeyi wa Producer Sam Ndikumukiza yitabye Imana
Producer Sam Ndikumukiza mu gahinda ko gupfusha umubyeyi
TANGA IGITECYEREZO