Kigali

Impumeko y'Amavubi mbere yo gucakirana na Libya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/11/2024 19:59
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko biteguye kuzatanga imbaraga zose ubundi bagatsinda Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu myitozo n'abandi bakinnyi b'Amavubi ku kibuga cy'imyitozo cya Stade Amahoro.

Bizimana Djihad usanzwe ukinira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine, yavuze ko abakinnyi bose biteguye umukino wa Libya.

Yagize ati " Ni umukino twiteguye neza nk'indi mikino yose kuko iyo turi kwitegura umukino tuba turi gushaka intsinzi.

Navuga ko abakinnyi biteguye bose, abenshi barimo barakina mu makipe yabo, ntekereza ko ibyinshyi dusanzwe tubikora, umutoza turasanganwe,numva ko rero muri rusange ikipe iriteguye turi gushaka amanota atatu ku munsi wo ku wa Kane".

Kapiteni w'Amavubi yavuze ko ari intambwe ku ntambwe dore ko bakeneye gutsinda umukino wa Libya ubundi bakazabona gutekereza ku wa Nigeria.

Yagize ati " Ni ukuvuga ngo ni intambwe ku ntambwe dufite umukino wo ku wa Kane uzadushyira muri uwo mujyo wo kuvuga ngo turajya mu gikombe cy'Afurika.

Rero ubu ngubu dushyize imbaraga ku mukino wo ku wa Kane dushake amanota atatu, turabizi ko azaba ari Nigeria ikurikiyeho mu y'indi minsi iri kuza ariko ubu ngubu imyitozo turi gukora ni ukwibanda kuri Libya. Kuri twebwe nk'abakinnyi turabizi ko umukino na Libya ariwo uzaduha gukomeza guhatana kugeza ku mukino wa nyuma".

Bizimana Djihad kandi yasabye Abanyarwanda ko bazajya kubashyigikira ari benshi.

Yagize ati " Icyo twebwe dusaba Abanyarwanda mbere na mbere ni ukuza kudushyigikira ku wa Kane ari benshi kuko navuga ko ariwo mukino wa nyuma mu rugo muri iyi mikino dufite yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Rero numva ko ari nayo mahirwe dufite na none yo kuza kudushyira mu mwuka wo kujya mu gikombe cy'Afurika . Nabasaba ko bazaza ari benshi bakadushyigikira kuko twebwe abakinnyi turiteguye tuzatanga ibishoboka byose tuzatanga imbaraga zacu zose kugira ngo dushobore kubona intsinzi ku wa Kane".

Ku wa Kane w'iki Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi izakira Libya muri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Amavubi agiye gukina uyu mukino ari ku mwanya wa 3 n'amanota 5 aho asabwa no kuwutsinda kugira ngo igumane icyizere cyo kuzajya mu gikombe cy'Afurika.

Bizimana Djihad avuga ko biteguye gutsinda Libya 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND