Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Uyu munsi, InyaRwanda yaguteguriye inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Aria, Leila na René.
1.
Aria
Aria ni zina rihabwa
abana b’abakobwa risobanura ’Intare y’Ingore’ mu Giheburayi n’’umwuka’ mu
Gitaliyani.
Iri zina rifitanye isano
na Arianna,Arya, Ari n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba Aria:
Aria ni umuntu
utangaje,aba acecetse, agira ibanga kandi ahora ashaka ibintu biri hejuru
byisumbuyeho ku byo afite.
Ni umuntu
w’umunyamakenga,arabanza akitonda akabona kwinjira mu gikorwa runaka.
Ni umuntu wanga
kubangamira abandi aba yumva yakora uko ashoboye akitwararika kugira ngo
bitamuturukaho.
Arihangana agakora cyane
ku buryo intego ze zigerwaho kandi mu gihe yihaye.
Nubwo hari abantu
bamubonamo ubutesi ariko siko ari, aba acecetse,yiyitaho ariko kandi adapfusha
ubusa amahirwe abonye cyangwa ngo yinenaguze umurimo.
Akora ibintu buhoro
buhoro ariko akabikora neza yanga kwihuta ngo nyuma asange atabinogeje.
Ni umuntu utizera
ibijyanye n’amahirwe, kuri we ikintu umuntu akigeraho yagikoreye cyangwa
akakibura kuko yajenjetse.
Ni umuntu utagira ubute
ku buryo kwiga imyaka myinshi yumva abyishimiye akaminuza.
Ntapfa kuvuga ibibazo
bye, arabigumana akabyikemurira, ibimunaniye akemera kubana na byo.
Iyo akiri umwana aba
akeneye ko abyeyi be bamuba hafi kugira ngo bamufashe gusabana n’abandi no
kunoza uburyo avugana na bo.
Akunda gutembera mu
busitani,kuba ahantu hatuje,azi kwiyoroshya,yishimira kureba inyamaswa.
Mu rukundo agenda gacye;
aba ashaka ko ibyemezo byose bifatwa n’undi.
2.
Leila
Leila ni izina rihabwa
umwana w’umukobwa. Rifite inkomoko mu Cyararabu rikaba risobanura ‘ijoro’ ariko
hari naho usanga risobanura ubwiza bwa nijoro.
Ni izina ryandikwa mu
buryo bwinshi butandukanye bitewe n’igihugu, hari aho bandika Laila, Layla,
Leyla, Leilah, Leyla , Lela, Leyla, Lila, Lyla n’ayandi.
Bimwe mu biranga ba
Leila:
Leïla ni umukobwa cyangwa
umugore ushabutse cyane, aho ava akagera aba aziko ari mwiza kandi
arabigendera.
Bitewe n’ukuntu akunda
kuganira no kurimba abantu baramukunda, usanga ahorana inshuti nyinshi.
Ntabwo yisondeka
arishimisha, icyo akeneye cyose ntabwo avuga ngo nzazigamira ahazaza aragikora.
Azi kuvuga no kwemeza
abantu, akunda kwiyerekana no guhanahana ibitekerezo yanga ko hagira
umusuzugura.
Agira impano yo kwigana
abandi, iyo yakunze ikintu arakigana mpaka akimenye, ikindi ni uko azi
kwisanisha n’ubuzima agezemo bwose akabasha kububamo.
Akunda ibintu byo
gutembera, muri we ntakunda ibintu byo kwicara hasi ngo atuze.
Ntabwo apfa kurakazwa
n’ubusa cyangwa kubabara aba aziko ubuzima ari bugufi, agomba kubwitwaramo
neza.
3.
René
René ni izina rikunze
kwitwa abo mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyesipanyolo. Iri
zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini “Renatus” bikaba bisobanura
“Uwavutse bundi bushya” (Born again).
Imiterere ya ba René:
Arashimishije, akurura
abantu kandi agira imyitwarira ituma abantu bamwizera. Azi gukurura abagore, ni
umunyamayobera kandi ashimishwa no gukora ibituma abantu bishima bakanamukunda.
Yita cyane ku muryango we
kuko ikintu ashyira imbere ari ukumva ko afitanye nawo ubwimvukane nubwo
byamusaba kuba igitambo.
Ni umuhanga mu
kwihanganisha abantu kandi inshingano ze azishyira ku mutima cyane. Iyo afite
umuryango wuzuyemo ibibi byinshi, ashobora guhitamo kwitandukanya nawo
agahitamo inzira y’ubwikunde no kudafata inshingano ze.
René akunda ibintu
bikozwe neza kandi iyo akunze ikintu cyane acyizirikaho. Ibi bigaragarira mu
buryo yambara ndetse n’uko yita ku bantu akunda.
Ikintu cya mbere aba ahanze
amaso ni ugukora ibyo agomba gukora byose kugira ngo agere ku ntsinzi, hato
atazishinja kwirara.
Akunda gutegeka incuti ze
n’abamuri hafi, arigenga kandi akunda imoinduka. Akunda guhangayika cyane cyane
iyo hari ikintu ari gushaka gukora ntigikunde.
Akururwa n’ibintu
bijyanye no gutembera cyangwa guhindura ibihugu, iyo akiri umwana aba yumva
yihagije gusa agashaka kugaragarizwa urukundo. Ntiyita ku by’inshingano
n’imirimo yo mu rugo.
Aharanira inyungu ze
cyane cyane iyo bigeze ku birebana n’ejo hazaza he, agira ibitekerezo bihamye,
ashaka kuba uwa mbere muri byose ku buryo abantu bamwitaho.
Ashobora gutanga cyangwa
gufasha gusa ibyo ntibikuraho kamere ye yo kwikunda. Kwishimisha n’urukundo
bifata umwanya munini mu buzima bwe gusa ibyo kuba indahemuka ntabikozwa.
Arategeka kandi agashaka
kuba ari we ugena uko bigenda mu mubano we n’uwo bakundana.
Mu mirimo ashobora
gukunda harimo ijyanye no guteka, iby’amahoteli, ubuvuzi ndetse
n’ubukerarugendo.
TANGA IGITECYEREZO