Kigali

Mukuru wa Bushali yinjiye mu muziki arangamiye kurangiza EP ye nshya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2024 16:53
1


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Paggar Glésard usanzwe ari Mukuru wa Bushali yatangaje ko akataje mu muziki ashingiye ku kuba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Je t’aime (I Love You)" iri mu zigize Extended Play (EP) ye ya mbere.



Nshimiyimana Glésard [Paggar Glésard] yavukiye kandi akurikira mu Rwanda, ariko muri iki gihe abarizwa mu Bufaransa, ari naho akorera umuziki we. 

Uyu mugabo niwe wafashije Bushali na B-Threy gukorera ibitaramo mu Bufaransa muri uyu mwaka, n’ubwo bitagize umubare munini w’abantu babyitabiriye.

Yinjiye mu muziki mbere ya Bushali, ariko ntiyavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini bitewe n’imbaraga yashyize mu bikorwa. Inyandiko yageneye abanyamakuru, Paggar Glésard, yavuze ko iyi ndirimbo “Je t’aime (I Love You)" yashyize hanze ari yo ya mbere kuri EP ye nshya.

Ati “Iyi ndirimbo niyo ya mbere kuri EP yanjye ndi guteganya vuba aha. Ni EP navuga ko itegerejwe na benshi, izerekana imikorere yanjye mishya mu muziki.”

Paggar Glésard yasobanuye ko yakuze akunda umuziki cyane cyane injyana ya R&B n’umuziki w’u Rwanda. Kandi inganzo ye avuga ko ikomoka mu gukura akunda umuziki w’Abanyafurika, ndetse n’umuziki wubakiye ku rurimi rw’Igifaransa.

Paggar Glésard ni umwana wa Kabiri mu muryango w’abana barindwi. Ni Mukuru wa Bushali, umuhanzi w'umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya Kinyatrap.

Paggar afite ishema ryo kugaragaza inkomoko ye y'u Rwanda mu njyana ye. Mu 2022, Paggar yafunguye inzu itunganya umuziki yitwa ‘Seven Triads Productions’, ikaba ari nayo iri gukora kuri iyi EP.

Yasobanuye ko iyi ndirimbo "Je t’aime (I Love You)" yashyize hanze ifite ubutumwa bw’urukundo, yanditse neza mu magambo yoroheje ndetse n’umudiho uhamye.

Ati “Iyi ndirimbo, ikozwe mu Gifaransa, kugira ngo ibashe kugera ku bantu benshi hirya no hino ku Isi bumva ururimi rw’Igifaransa.”

Yasobanuye ko EP ye izaba iriho indirimbo 7 ‘zuzuyemo urukundo’.


Paggar Glésard yatangaje ko ari gukora kuri EP ye nshya izaba iriho indirimbo 7 

Paggar Glésard aherutse gufasha Murumuna we Bushali gutaramira mu Bufaransa, ubwo yari kumwe na B-Threy

 Paggar Glésard yavuze ko indirimbo ye ‘Je t'aime, I love you’ yabaye iya mbere kuri EP ye 

Bushali yamenyekanye mu njyana ya Kinyatrap, ni mu gihe Mukuru we akora injyana ya R&B yubakiye ku rurimi rw'Igifaransa 

Uyu musore yakuriye mu rusengero ndetse azi gucuranga gitari nk'igicurangisho cy'umuziki kimufasha
 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA ‘JE T’AIME’ YA GLESARD

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ben3 weeks ago
    Ai lol



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND