Kigali

Ibyo wamenya ku isomo rya 'Beyoncé' rigiye kwigishwa muri Kaminuza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/11/2024 13:03
0


Kaminuza ya 'Yale University' iri mu zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye gutangira kwigisha isomo ryitiriwe umuhanzikazi w'icyamamare Beyoncé, rizagaruka ku bigwi bye n'akamaro yagize mu kuzamura umuziki.



Yale University imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika, yamaze gutangaza ko mu mwaka utaha izatangira kwigisha isomo rishya ku cyamamarekazi Beyonce. Iri somo ryahariwe kwigisha ku bigwi n’amateka bya by'uyu muhanzikazi ryiswe “Beyoncé Makes History: Black Radical Tradition, Culture, Theory & Politics Through Music”.

Iri somo rizagaruka kuri Beyoncé, rizaba rivuga ku kuntu uyu muririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umushabitsi; yagiye akora ubukangurambaga ku bibazo bya politiki yerekeye abirabura ndetse n’ibindi byabaga bibangamiye sosiyete muri rusange.

Dr. Daphne Brooks uzigisha iri somo yatangarije PageSix ko rizarenga  kandi ku bigwi bye mu muziki rikanagaruka ku nzira ya Beyonce mu kumurika imideli, kwinjira mu bucuruzi n’ibindi byerekeye umutungo we bwite mu by’ubwenge

Uyu mwarimu kandi yongeyeho ko bahisemo kwigisha kuri Beyonce nk'umwe mu biraburakazi bahinduye amateka y'umuziki mu myaka irenga 20 awumazemo ndetse akaba yarabikoze yerekana umuco w'Abirabura. Yatanze urugero nko kuri album yise 'The Lion King: The Gift' ndetse na filime yakoze yise 'Black Is King' ko byose byerekana ko nubwo Beyonce yageze kure atigeze yibagirwa umuco w'Abirabura avukamo.

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi Kaminuza zishyize ibigwi bye mu masomo zigomba kwigisha, cyane ko University of Texas na University of Michigan ziri mu zimwigishaho.

Beyoncé siwe muhanzi wa mbere muri Amerika wigwa mu masomo y’amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza, cyane ko bagenzi be nka Bob Dylan, Lady Gaga, Taylor Swift, Issa Rae n’abandi bamaze igihe kinini bari mu mfashanyigisho z’amashuri atandukanye yaba muri iki gihugu no hanze yacyo.

Uyu mugore aheruka gukora amateka aho yisangije kuba ariwe muhanzi uhatanye mu byiciro byinshi uyu mwaka muri Grammy Awards, abikesheje album ya Country Music aherutse gushyira hanze yise “Cowboy Carter”. Ni nawe muhanzi mu mateka ufite ibihembo byinshi bya Grammys bigera kuri 32.

Kaminuza ya Yale yo muri USA, igiye gutangira kwigisha isomo ryitiriwe Beyonce, rizagaruka ku bigwi bye n'uko yazamuye umuziki

Iyi ibaye Kaminuza ya 3 igiye kwigisha ku mateka ya Beyonce muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND