Kigali

Emery Bayisenge yavuze intego zamujyanye muri Gasogi United, anagaruka ku Mavubi-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/11/2024 15:59
0


Myugariro w'Umunyarwanda,Emery Bayisenge yatangaje ko zimwe mu ntego zamujyanye muri Gasogi United, ari ukuyifasha kwitwara neza ndetse anavuga ko mu Mavubi harimo impinduka.



Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, nibwo uyu myugariro watanze ibyishyimo mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda ,Amavubi, yagaragaye mu myitozo y'ikipe ya Gasogi United, aho agiye kuyikinira kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye.

Kuri uyu wa Gatatu  tariki 13 Ugushyingo 2024,Bayisenge Emery yagiranye ikiganiro na InyaRwanda agira byinshi atangaza.

Uyu mukinnyi yavuze ko Gasogi United ari ikipe nziza ndetse avuga ko icyo agomba kuyifasha ari kuyiha imbaraga ze kugira ngo ikomeze kwitwara neza ndetse anavuga ko nta mukinnyi umwe ugira ikipe.

Yagize ati " Gasogi United nayikurikiranaga nk'ayandi makipe yose, ni ikipe imaze kuba iyo kurushanwa mu Rwanda ,ifite abakinnyi beza bafite ubuhanga, mu by'ukuri ni ikipe nziza muri rusange. Icyo ngomba gufasha ikipe yanjye ni uko ngomba kuyiha imbaraga, ni uko ngomba kugerageza kugira ngo yitware neza mu gice cyanjye haba no mu ikipe muri rusange. 

Rero nta mukinnyi ugize ikipe ,nje kongera ku mbaraga bagenzi banjye bari bafite dufashanye , ndumva rero nta mukinnyi uri kamara mu ikipe, iyo bongeyemo umukinnyi ni imbaraga zindi ziba zijemo ariko zisanze izindi ziba zirimo. Gufatanya rero muri rusange ni cyo nshyize imbere".

Yakomeje avuga ko icyo agiye kureba muri Gasogi United ari ibijyanye n'umwuga we wo gukina ruhago, ikaba nayo ari ikipe izamufasha ndetse anavuga ko atayigiyemo kugira ngo ibe nk'ikiraro cyo kongera gusubira gukina hanze.

Ati" Icyo nje kurebaho cyane ni ibijyanye n'umwuga wanjye wo gukina ruhago, kuri Gasogi United ni imbaraga nje kubaha ,ni ibyo bagiye kumfasha kuko nayo nk'ikipe izamfasha,tugiye gufashanya muri rusange.

Ntabwo nzi ko intego inzanye ari ugukina kugira ngo nzahite njya hanze kuko Gasogi United ntabwo ari ikipe mbi. Ndi mu kazi nahisemo rero nje gukora akazi ariko bigenze neza nkongera nkajya aharenze aha byaba ari byiza ,ikintu nshyiraho imbaraga ni ugukora cyane, Imana niyo igena ibindi".

Emery Bayisenge yavuze ko adatekereza cyane kuguhamagarwa mu ikipe y'Igihugu ya CHAN ko ahubwo icyo atekerezaho ari ukwitwara neza muri Gasogi United ubundi akazi kagasigara ari ak'umutoza w'Amavubi.

Yavuze ko mu Mavubi harimo impinduka bijyanye n'uko ari kwitwara, ati "Harimo impinduka nini cyane kuko ibyo bari gukora twabiherukaga kera cyane ntabwo baratsindirwa mu rugo ariko ibyo bari gukora ni byiza cyane kuko turi mu bihe byacu, navuga ko twakungukira muri ibi bihe turimo".

Yavuze ko kujya muri CAN bishoboka kuko Amavubi atari ikipe mbi ndetse anasaba abakunzi be kumusengera kugira ngo azitware neza.

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND