Kigali

Papi Clever na Dorcas bizihiye abitabiriye 'Made in Heaven' banavuga uburyohe bw'igitaramo cy'ubuntu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/11/2024 12:50
0


Papi Clever n’umugore we Dorcas Ingabire bakoze igitaramo gikomeye bise 'Made in Heaven' cyitabiriwe ku bwinshi, Papi Clever atangarizamo ko ibitaramo byabo byose bizajya biba ari ubuntu.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, taliki ya 10 Ugushyingo 2024 ni bwo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye i Rusororo ku Intare Conference Arena mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas cyiswe "Made in Heaven Live Concert".

Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Abitabiriye, babashije kwiyumvira ubuhanga bwa Papi Clever na Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu gitabo basubiranamo ubuhanga.

"Made In Heaven" yaranzwe n'ibihe byiza byo kuririmba indirimbo ziganjemo izo mu gitabo no gusangira ijambo. Iki gitaramo cyayobowe na Tracy Agasaro ukorera KC2 TV, cyatangijwe na True Promises Ministrie aho yaririmbye indirimbo zahagurukije benshi bakajya mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Hakurikiyeho Papi Clever na Dorcas baririmba indirimbo zabo zinyuranye mu isaha irenga bamaze ku ruhimbi (stage). "Niwe Mucunguzi" bashyize mu Cyongereza, "Mana Nduburira Amaso Yanjye Ku Musozi", "Njye Mfite Umukiza", "Amakuru y'umurwa" "na "Narakwiboneye" ni zimwe mu ndirimbo baririmbye muri iki gitaramo.

Nyuma yuko aba baramyi batanze ibyishimo ku ba bantu ibihumbi bari mu Intare Conference Arena [ndetse benshi basubiyeyo babuze aho bicara] binyuze mu ndirimbo zabo zikunzwe n'abatari bake zirimo "Mwokozi Wetu", hahise hakurikiraho ijambo ry'Imana ryagabuwe na Pastor Hortense Mazimpaka uyobora Believers Worship Center.

Pastor Lopez ukunzwe cyane i Burundi nawe yeretswe urukundo muri 'Made in Heaven' yitabiriwe n'abantu batandakanye barimo n'abazwi nka Iyamuremye Serge, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi na Anita Pendo. Chryso Ndasingwa yahawe umwanya yishimirwa bikomeye mu ndirimbo ze zakunzwe nka "Wahozeho", "Wahinduye Ibihe" n'izindi.

Tuyizere Pierre Clever [Papi Clever] yanyuzwe bikomeye no gukora igitaramo atari kubara amatike y’abitabiriye, avuga ko mu minsi iri imbere ashaka gukora ikindi kandi ahantu hanini kurusha aho iki yakoze cyabereye, ashimangira ko nacyo kwinjira bizaba ubuntu nk’uko byagenze kuri iki cyabaye ku Cyumweru.

Ati “Nta kintu kiryoha nko gukora igitaramo utabara ngo baje cyangwa ntibaje? Hari abantu benshi basubiyeyo, ubutaha tuzashaka ahantu hanini kandi nabwo duteganya ko iki gitaramo kizaba ari ubuntu.” Yatanze nimero abashaka kubashyikira babandikiraho. Ati “Kandi muraba munahembye Dorcas” [Baherutse kwibaruka umwana wa 3, akaba umuhungu wa mbere].

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo, Ev Fred Kalisa, yabwiye inyaRwanda ko yanyuzwe cyane n'imigendekere yacyo myiza harimo kuba cyitabiriwe no kuba byari ubuntu. Yagize icyo asaba aba baramyi, ati "Icyo nabasaba, ubutaha ni ukureba no ku bari mu ntara uburyo bagezwaho igitaramo nk'iki kuko usanga ahanini hibandwa muri Kigali gusa". 

Papi Clever avuga ko Made in Heaven ari iyerekwa ryaturutse ku Mana, "bisobanuye ko ibyo dutanga atari ibyacu ahubwo biba byakorewe mu ijuru bigamije gukiza imitima y'abantu, ijuru rikabiducishamo kugira ngo bigere mu mitima yacu bunatunyuremo bigere ku bandi".

Yabwiye InyaRwanda ko afite amashimwe menshi ku Mana yabashoboje muri 'Made in Heaven Live Concert', ati Turashima Imana gusa nta kindi cyo kuvuga kuko byose byagenze neza, twaranyuzwe na buri kimwe cyose cyabaye ijoro ryashize".

Papi Clever na Dorcas bavuze ko babonye ubwiza bw'Imana budasanzwe kandi abantu banyuranye bababwira ko bakozwe ku mutima n'igitaramo cyabo. Baragira bati: "Twabonye 'Feedback' nziza ku bantu batubwira uburyo banyuzwe kandi ni ukuri twabonye Imana ijoro ryashize".


Papi Clever na Dorcas beretswe urukundo rwinshi mu gitaramo 'Made in Heaven'


Ahabereye 'Made in Heaven' habaye hato, Papi Clever atangaza ko ubutaha bazashaka ahagutse cyane


Bagiriye ibihe by'agahebuzo mu gitaramo 'Made in Heaven' (Ifoto: TNT)


Papi Clever na Dorcas bashimye Imana iherutse kubaha umwana w'umuhungu


Dudu Rehema usanzwe ari umunyamakuru kuri Life Radio ari mu baririmbyi bafashije Papi Clever na Dorcas muri Made in Heaven (Ifoto: Moses)

Imitima ya benshi yahembukiye mu gitaramo 'Made in Heaven' cya Papi Clever na Docas

Papi Clever na Dorcas bizihiye imitima y'abitabiriye igitaramo cyabo Made in Heaven


AMAFOTO: Bennie Picture & Ingabire Nicole






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND