Ubushakashatsi bwasuzumye abantu 2,000 bari mu mibanire y’urukundo bwatondekanyije ibimenyetso byerekana ko urukundo ruri mu marembera – ndetse bwerekana n’uburyo bwo kongera kurusubiza mu buryo bwiza mbere y’uko biba bibi cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe na Bryant na May, bwasanze hari ibimenyetso 20 bigaragaza ko umubano w’abakundana uri mu bihe bigoye – birimo kugabanuka kw’imibonano mpuzabitsina ndetse no kugirana impaka ku ngingo nto.
Ibindi bimenyetso, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, ni ukumarana igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga kurusha kuganira n’umukunzi wawe, ndetse no kureka kwita ku isura yawe mbere yo kujya mu birori.
Iyo wowe n’umukunzi wawe mutakibwirana ngo “ndagukunda,” mutakinasomana mugenda, bishobora kwerekana ko ibintu bitagenda neza nk'uko biri mu nkuru ducyesha Dailymail.
Ubushakashatsi bwasanze kandi kuryama mu byumba bitandukanye, kudakora urugendo rw’urukundo, cyangwa kuryama mutari kumwe mu gihe kimwe nabyo bishobora kuba ibimenyetso by’umubano urimo kuzamo ibibazo.
Kwibagirwa gushima umukunzi wawe ndetse no kwirinda kwizihiriza hamwe iminsi mikuru bishobora kandi kuba ikimenyetso cy’uko mushobora kuba mugana ku gutandukana.
Uko mwakongera kuzahura urukundo rwanyu:
N’ubwo ibi bimenyetso byaba biriho, ntabwo bivuze ko urukundo rwawe rwagiye burundu. Hari uburyo butandukanye bushobora gufasha abakundana gusubiza ibintu mu buryo bwiza.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora ibintu bito nko koherereza umukunzi indabyo cyangwa ubutumwa butunguranye bishobora kongera kubyutsa amarangamutima y’urukundo.
Ibindi bikorwa byafasha birimo gufata igihe cyo gusohokera hamwe, gutegura urugendo rw’urukundo, no kureka telefoni igihe muri kumwe kugira ngo mubone umwanya wo kuganira.
Abitabiriye ubushakashatsi bagaragaje ko akenshi bibagirwa urukundo kubera imirimo y’ubuzima bwa buri munsi, ariko gutera intambwe nto zo kongera guha umwanya urukundo bishobora kugabanya icyo kibazo.
Ibimenyetso byerekana ko urukundo ruri kugenda rucika:
Guhagarika imibonano mpuzabitsina
Kudakomeza kuvuga ngo “ndagukunda”
Kudategura ibihe by’urukundo
Kudakomeza gukora ibintu hamwe
Kureka kwiyitaho
Kuryama mu buriri butandukanye
Kugira impaka kenshi
Kudakomeza gufatana mu biganza
Ubujura cyangwa gucana inyuma
Kudakomeza guhobera umukunzi wawe
Gufata igihe kinini kuri telefoni kurusha kuvugana n’umukunzi wawe
Kudakomeza gukora udushya hamwe
Gusezera k’urukundo rutigeze rukosorwa
Uburyo bwo kongera kuzahura urukundo:
Gufata igihe cyo kuganira neza
Kubwira umukunzi wawe ko umukunda
Gutegura urugendo rw’urukundo ahitaruye
Gusomana kenshi
Gutungurana mu bikorwa by’urukundo
Gutegura ibihe byihariye by’urukundo nk’ijoro ry’umucyo w’amatara
Gushyira telefoni hasi mukarushaho kuganira
Gufata igihe cyo gukora siporo cyangwa ibindi bikorwa hamwe
Tegura umwanya w’urukundo kuko urukundo rukeneye kubungabungwa.
Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije
TANGA IGITECYEREZO