Kigali

CHAN 2024: Intsinzi ya Sudani yashyize Amavubi mu bibazo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/12/2024 21:07
0


Intsinzi y'ikipe y'igihugu ya Sudani imbere ya Ethiopia yatumye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,ijya mu bibazo byo kubura itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).



Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Ukuboza 2024 ni bwo ikipe y'igihugu ya Sudani yakiriye Ethiopia mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera muri Tanzania,Uganda na Kenya.

Uyu mukino warangiye Sudani itsinze ibitego 2 bya Mossy Konate ku munota wa 16, Mohammed Abdul-Rahman ku munota wa 69, kuri 1 cya Ethiopia cyatsinzwe na Birhanu Bakele ku munota wa 63.

Nyuma y'uko ikipe y'igihugu ya Sudani y'Epfo itsinze uyu mukino yahise igira amanota 6 muri iri ijonjora rya nyuma ndetse ihita inafata umwanya wa mbere mu gace ka Afurika y'Iburasirazaba.

Ibi byahise bishyira Amavubi mu bibazo dore ko kuri ubu bitagishoboka ko yabona itike bitewe nuko CECAFA izatanga amakipe ane ari yo Uganda, Tanzania na Kenya nk'ibihugu bizakira ndetse n'indi kipe imwe biganisha ku kuba ari Sudani y'Epfo mu gihe yaba itsinze Amavubi mu mukino wo kwishyura cyangwa u Burundi bugifite imikino ibiri buzakinamo na Uganda mu gihe bwaba buyitsinze yose ku ikinyuranyo cy'ibitego byinshi.

Kuri ubu amahirwe ikipe y'igihugu y'u Rwanda isigaranye yo kuba yajya muri CHAN 2024 ni ukuba yakwakira iri rushanwa mu gihe Kenya yaba ikomeje kugaragaza ko ititeguye.

Amavubi yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y'Epfo azakina umukino wo kwishyura kuwa Gatandatu Saa kumi n'ebyiri muri Stade Amahoro.

Intsinzi ya Sudani yashyize Amavubi mu bibazo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND