Kera kabaye umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella yemeje inkuru yari itegerejwe na benshi ivuga ko atwite ndetse nk'uko bigaragara atwite inda y'imvutsi nyuma y'umwaka umwe aba bombi barushinze.
Uyu munsi kuri Noheli
tariki 25 Ukuboza 2024, Pamella, umugore wa The Ben yatangaje inkuru yanyuze
benshi y'uko atwite imfura ye n'uyu muhanzi witegura gutaramira Abanyarwanda ku
Bunani.
Ubu butumwa bwifuriza
abantu Noheli nziza, yabuherekesheje amashusho agaragaza neza ko akuriwe,
bivugwa ko azanifashishwa mu ndirimbo nshya ya The Ben yongeye kwiyambazamo
umugore we nyuma y’iyitwa ‘Ni Forever.’
Pamella yagize ati: “Noheli
nziza kuva kuri twebwe batatu.”
Atangaje aya makuru nyuma
y’uko mu ijoro ryo ku wa 23-24 Ukuboza 2024, mu rugo aho batuye i Rebero mu
Mujyi wa Kigali, we n’umugabo we The Ben bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka
ushize barushinze.
Icyo gihe kandi, The Ben
na Uwicyeza Pamella banizihije isabukuru y’imyaka itanu ishize batangiye gukundana.
Ni ibirori bigaragara ko bakoreye mu rugo rwabo aho bakiriye bamwe mu nshuti
zabo za hafi.
The Ben yasezeranye
imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari
bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo
bakemeranya kubana.
Nyuma y’ibi birori, ku wa
15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora
ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.
Uyu muryango utangaje iyi
nkuru y’ibyishimo mu gihe The Ben akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya
gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo yise ’The
new year groove’ byitezwe ko azanakimurikiramo album ye nshya ikaba iya gatatu
akoze kuva yatangira ibijyanye na muzika.
Kugeza ubu amatike yo
kwinjira mu gitaramo cya The Ben yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri
kugura 5000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1.5Frw.
The Ben na Pamella baritegura kwibaruka imfura
Ni inkuru yasamiwe hejuru n'abakunzi b'uyu muhanzi n'Abanyarwanda muri rusange
Ibyishimo ni byose muri uyu muryango umaze umwaka umwe uvutse
TANGA IGITECYEREZO