Uko ibihe bihinduka, ni na ko imyambaro abantu bambara ihinduka haba mu bukonje cyangwa mu gihe cy’ubushyuhe (impeshyi).
Muri iyi minsi mu Rwanda hari ubukonje n'imvura aho bisaba ko abantu bahindura imyambarire, dore ko imyambaro yo mu mpeshyi itandukanye no mu bukonje. Mu kumenya uko umuntu akwiriye kwambara mu bihe by’ubukonje turi kwinjiramo, zimwe mu mbuga z'imideli zitanga inama mu myambarire zagiye zihuriza kuri iyi myenda ikurikira:
1. Imyenda yoroshye ntabwo ari iy’ibihe bikonje:
Urubuga rwa InStyle UK Magazine, rusobanura ko imyenda yoroshye atari iy’ibihe bikonje kuko ntawe irinda imbeho. Imyenda yoroshye cyangwa ibonerana ni imyenda yo kwamabara mu gihe cy’ubushyushye (impeshyi). Muri iki gihe umuntu aba akeneye imyenda imurinda imbeho.
2. Inkweto zirimo ubwoya n’amakoti ashyuhirana cyane si ngombwa
Benshi bagirwa inama yo kwambara ibintu bishyushye, hari abahita biyumvisha ko bagomba kwambara amakoti, imipira n'inkweto zirimo ubwoya kugirango bashyuhe.
Mu Rwanda harakonja ariko ntihagera aho urubura rumara igihe rugwa nko mu bihugu bwo mu Burayi. Aho ni ho bakenera kwambara ziriya nkweto zifitemo ubwoya cyangwa amakoti ashyuhirana cyane. Ibyiza ni ukwambara umupira w’imbeho usanzwe cyangwa se ikoti ritaremereye cyane ariko rifubika.
3. Inkweto zifunze ni ngombwa
Sandals (Sandali) kimwe n’izindi nkweto zose zifunguye si izo kwambara mu bukonje. Bitewe n’aho ugiye, ni byiza ari ukwambara inkweto zifunze ibirenge mu kwirinda imbeho ariko zijyanye n’imyenda.
4. Amakoti adashyuhiranye ariko afubitse
Ikirere gishobora kuba kitagaragaramo imvura mu gitondo mu gihe ugiye kuva mu rugo ukibeshya ko ari ko biri bwirirwe. Biba byiza iyo wambaye ukarenzaho umwenda wo kwifubika utari buze gushyuha cyane, ariko nanone uri bukurinde mu gihe haje ubukonje.
5. Ku bagore/bakobwa ni byiza kwambara imyenda miremire
Ku gitsina gore, bagirwa inama yo kwambara imyenda miremire ibafubika amaguru. Yaba amakanzu, amajipo n'ipantalo byose bigomba kuba ari birebire nubwo benshi batabikunda. Imyenda miremire niyo ifasha mu gihe cy'imbeho kuko iyirinda kandi iroroshye kuyibona ku isoko. Ibindi ni nka furari hamwe n'amakoti maremare.
TANGA IGITECYEREZO