Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 7 Ugushyingo ni umunsi wa 311 mu igize umwaka, hasigaye igera kuri 54 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi
1916: Uwitwa
Jeannette Rankin yabaye umugore wa mbere utorewe kujya muri ‘Congres’ ya Leta
Zunze Ubumwe za Amerika.
1983: Inyubako
ikorerwamo na Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabwemo igitero cya bombe,
nta muntu cyahitanye uretse ko cyangije ibintu bibarirwa agaciro kangana
n’ibihumbi 250$.
1987: Muri
Tunisie habaye ihirikwa ry’ubutegetsi, Perezida Habib Bourguiba asimburwa na
Zine El Abidine Ben Ali wari Minisitiri w’Intebe.
1989: Uwitwa
Douglas Wilder binyuze mu matora, yatsindiye kuba Umukuru wa Virginia, aba
Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika wabaye guverineri
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1989: David
Dinkins yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika
uyoboye Umujyi wa New York.
1989: Uwari
Minisitiri w’Intebe w’u Budage bw’u Burasirazuba yasabwe kwegura we na
guverinoma ye yose kubera imyigaragambyo ikomeye yarwanyaga guverinoma.
1990: Mary
Robinson yabaye umugore wa mbere watorewe kuba Perezida wa Ireland.
1991: Magic
Johnson yatangaje ko ahagaritse gukina umukino wa Basketball kubera kugira
ubwandu bwa SIDA.
1994: WXYC,
umuyoboro wa radiyo wakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya North Carolina,
iri ahitwa Chapel hill ku nshuro ya mbere bashyize radiyo ku murongo wa
internet, ku buryo umuntu ashobora kuyikurikiranira kuri internet.
2000: Hillary
Rodham Clinton yatorewe kuba umusenateri, aba umugore wa mbere ufite umugabo
wigeze kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugize uyu mwanya mu mateka y’iki
gihugu.
2022: Indege
y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25
yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya
Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
2022: IPRC Kigali
yakomeje imirimo yayo nyuma yo gufungwa igihe gito ngo hakorwe iperereza ku
byaha bikomeye by’ubujura no kwiha umutungo wa leta.
2002: Iran
yashyizeho itegeko rikuraho kwamamaza ibicuruzwa bikorerwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1980: Sergio
Bernardo Almirón, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentina.
1984: Amelia
Vega, umunyamideli ukomoka muri Dominica, mu 2003 yabaye Nyampinga uhiga abandi
mu rwego rw’Isi.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1996: Claude
Ake, umunyapolitiki wo muri Nigeria.
2007: George
W. George, Umunyamerika wari umukinnyi ndetse agatunganya ibijyanye
n’amafilime.
TANGA IGITECYEREZO