Imisoro igira uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu byose ku Isi, haba mu byateye imbere cyangwa ibiri mu nzira y'amajyambere. Muri Afurika, abatuye mu bihugu nka Algeria, Eritrea, Mozambique n’ahandi, baracyagorwa n’umutwaro w’imisoro myinshi.
Imisoro n’amahoro ikusanywa mu gihugu, ni imwe mu nkingi ya mwamba yo kugabanya gutegereza inkunga n’inguzanyo z’amahanga ahubwo igihugu kikimakaza umuco wo kwigira.
Banki y'isi ivuga ko
umusoro ari ingenzi cyane mu gushyigikira ishoramari ry’abantu ku giti cyabo,
ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi ku baturage no mu bikorwa by’ubucuruzi.
Nyamara, gushyiraho
uburyo bwiza bwo gukusanya imisoro kandi buboneye ntabwo byoroshye, cyane cyane
mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Guverinoma nyinshi zigongwa no kuba zikeneye
imisoro myinshi ariko ntizimenye ibyo zikwiye gusoresha n’ibidakwiye gusoresha.
Mu bihugu bimwe na bimwe,
nta musoro ku nyungu ku giti cy’umuntu wishyuzwa na gato, mu gihe hari ahandi,
ushobora kugera kuri 50%. Muri buri gihugu, imisoro igenda irutanwa bitewe n’uko
ibicuruzwa na serivisi bigura.
Mu Rwanda ku ya 1
Ugushyingo 2024, nibwo Ikigo Cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, cyatangije ukwezi
ko gushimira abasora b’indashyikirwa, bashimirwa umusanzu wabo mu kubaka
igihugu, banasabwa kwirinda ibikorwa bya magendu n’ibindi bikorwa bimunga
ubukungu bw’igihugu.
Ibikorwa ngarukamwaka byo
gushimira abasora biri kuba ku nshuro ya 22, bizabera mu ntara zitandukanye
z’igihugu, hagenderwa ku nsanganyamatsiko igira iti “EMB yanjye, umusanzu
wanjye.”
Aha hari ibihugu 10 byo muri
Afurika bisoresha imisoro iremereye hashingiwe kuri raporo ya Wisevoter:
Rank |
Country |
Tax burden |
Global rank |
1 |
Algeria |
37.2% |
17th |
2 |
Seychelles |
32.4% |
31st |
3 |
Tunisia |
32.1% |
33rd |
4 |
Eritrea |
30.5% |
37th |
5 |
South Africa |
29.1% |
40th |
6 |
Morocco |
27.8% |
46th |
7 |
Mozambique |
27.1% |
48th |
8 |
Djibouti |
21.8% |
69th |
9 |
Mauritius |
20.4% |
74th |
10 |
Lesotho |
20.2% |
76th |
TANGA IGITECYEREZO