Kigali

Miss Muheto yakatiwe amezi atatu asubitse mu mwaka umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2024 15:39
4


Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, gufungwa amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka umwe.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro ku birego Miss Muheto yari akurikiranyweho. 

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa hafi imyaka ibiri, ariko Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa.  

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, yari afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo “Gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.” 

Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko Miss Muheto yakoze impanuka avuye mu Kabari ka Atelier du Vin atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA yanyweye inzoga.

Urukiko rwavuze ko Miss Muheto yemera ko yatwaye yanyoye ibisindisha kugeza ku gipimo cya 4 kandi igipimo kihanganirwa ari 0.8.

Urukiko rwasanze Miss Muheto ahamwa n’icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite. Rwasanze kandi rutamuhamya icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka. 

Rwanzura ko ahanishijwe gufungwa amezi atatu, ndetse n'ihazabu y'ibihumbi 190 Frw. Ni igihano gisubitse mu mwaka umwe.

Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka nk’iyi agonga inzu, imodoka ye irangirika mu buryo bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rukitanga yari aherutse kubwira InyaRwanda ko ku nshuro ya mbere bafata Miss Muheto bamugiriye inama yo kwitwararika no gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka.

Yavuze ati “Ubundi ku muntu wese ushaka gutwara ikinyabiziga nta n'ubwo yakabaye arindiriye inama ya Polisi yo kugira ngo ajye kwigira 'Permis' ariko mu by'ukuri iyo nama yarayigiriwe arigishwa, arahanwa, arataha asubira mu muryango kimwe n'undi wese ubona ayo mahirwe. Icyari gisigaye hari ahe kugira ngo nawe atekereze icyo agomba gukora."

ACP Rutikanga yavuze ko gutwara imodoka wasinze ni nko kwiyahura kandi ni uguteza akaga abandi muhuriye mu muhanda. Kandi 'biba bibi kurushaho iyo ubikoze nta n'uruhushya ubufitiye'. Ati "Ni ukuvuga ko kimwe cyongera uburemere ku kindi." 

Yongeraho ati "Icyo nagiramo inama abantu ni ukwiga guhitamo neza. Ntitukigire ku byago by'undi, abantu babyirinze twese twakoresha umuhanda neza."

Muheto w’imyaka 21 y’amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko mu 2022 ahigitse abakobwa bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena.

Iri rushanwa ariko yegukanye ryaje guhagarikwa na Guverinoma kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe uwariteguraga.

Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, benshi mu bantu bibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu Rwanda.

Hari amakuru yagiye ajya hanze, avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo iri rushanwa rizanozwa mu rwego rwo gufasha abakobwa baryitabira kudahura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose. 

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Miss Muheto gufungwa amezi atatu asubitse mu mwaka umwe 


Miss Muheto yari amaze iminsi 15 ari mu maboko y'Ubushinjacyaha- Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024 ni bwo yarekuwe 


Urukiko rwavuze ko Miss Muheto adahamwa n'icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka 

Miss Muheto yahamwe n'icyaha cyo gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara afite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyishimeedson1988@gmail.com1 month ago
    Rwose urukiko rwagize ubushishozi niyitahire ntampanvu ark areke agakungu kabi agendana Nako batazavaho bamuroha mubibi birenze murakoze
  • muhire 1 month ago
    Munsobanurire kuvugak ngo Amazi 3 isubitse umwaka bisobanurik?
  • Uwase1 month ago
    Nukuri ntago azongera kandi turashimira cyane urikiko reach rwagizemo unushishozi kumpande zombi , muheto wacu urisanga
  • Muvunyi1 month ago
    turashimira leta y'Urwanda imbaraga bakoresha mukubaka umutekano wo mumuhanda bitewe ni nama nziza bagira abarutuye murwego rwokwirinda impanuka Kandi nibyiza kuba miss wacu yarekuwe gusa yige kwirengera ndetse no kurengera abandi Kandi ashake uruhushya two gutwara ibinyabizig



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND