Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yerekeje mu gihugu cya Canada gukorerayo ibitaramo, ni nyuma y'umwaka wari ushize ahataramiye ubwo yaririmbaga mu ihuriro ry'Urubyiruko rw'Abanyarwanda ryabereye mu Mujyi wa Ottawa.
Uyu muhanzi wo mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.
Yaherukaga gutaramira muri kiriya gihugu giherereye mu Majyaruguru ya Amerika, ku wa 26 Ugushyingo 2023. Icyo gihe yisunze indirimbo ze zirimo 'Haso', 'Terimometa' yakoranye na Dj Phil Peter yatanze ibyishimo ku magana y'urubyiruko yari amuhanze amaso.Ibi bitaramo yabyise “Phenomenal”. Abisobanura nk’ijoro ridasanzwe kuri we mu rugendo rugamije kwishimana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko azataramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada tariki 15 Ugushyingo 2024, aho kwinjira ari amadorali 20. Tariki 22 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Montreal.
Mu guteguza ibi bitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko yabyitiriye indirimbo ye nshya yise ‘Phenomenal’ ariko itarajya hanze. Ni ibitaramo bya mbere agiye gukora ari mu inzu ifasha abahanzi ya 1:55 ya Coach Gael.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Sol yavuze ko yahisemo kwitirira ibi bitaramo bye indirimbo ‘Phenomenal’ kubera ko yashakaga kuyimenyekanisha mbere y’uko isohoka.
Iyi ndirimbo yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho hasigaye ko yemeze igihe cyo gusohoka kwayo. Ati “Icyatumye mpitamo kwitirira ibi bitaramo indirimbo yanjye ‘Phenomenal’ ni uko ari igikorwa nari narateguye cyo guhura n’abantu banjye.
Kuko nari narateguye ko nzajya njyayo kenshi, kuko ni ubundi bumenyi umuntu aba yunguka cyangwa se arema, rero ni igikorwa nateguye kugirango mpure n’abantu banjye mbasangize n’indirimbo yanjye nshya mu buryo bwa ‘Promotion’.”
Kenny Sol wamamaye mu ndirimbo nka ‘Forget’, ‘Haso’ n’izindi yavuze ko abafana be muri Canada bakwiye kwitega kwishima kuko ‘buri gihe cyose iyo duhuye biba ari byiza byiza’. Ati “Barabizi ko nta kintu mbanarabahishe, tuzatarama nk’ibisanzwe, tuzishima twongere duhure n’abanyarwanda cyangwa se n’abanyamahanga muri rusange.”
Uyu muhanzi yasabye abafana be kuzitabira ibi bitaramo, cyane ko agiye kubikora mu mpera z’umwaka agamije gutarama n’abakunzi be. Ati “Bazaze ari benshi twishime.”
Atangaje ibitaramo mu gihugu cya Canada mu gihe yari amaze iminsi aririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye.
Kenny Sol yaherukaga muri Canada muri Nzeri 2023, ubwo yahataramiraga ku nshuro ye ya mbere. Icyo gihe yahakoreye ibitaramo bitanu.
Icya mbere yagikoreye mu Mujyi wa Edmonton ku wa 30 Nzeri 2023; ku wa 7 Ukwakira 2023 ataramira ahitwa Montreal, ku wa 8 Ukwakira 2023 azataramira i Toronto.
Ni
mu gihe Ku wa 13 Ukwakira 2023, Kenny Sol yataramiye ahitwa Quebec naho ku wa
21 Ukwakira 2023 ataramira mu Mujyi wa Ottawa.
Kenny
Sol yerekeje mu gihugu cya Canada mu bitaramo agiye kuhakorera
Kenny Sol avuga ko ibi bitaramo bye yabyitiriye indirimbo ye ‘Phenomenal’ itarajya hanze
Kenny
Sol agiye gutaramira muri Canada nyuma y’umwaka umwe wari ushize ahatanze
ibyishimo
Muri
ibi bitaramo, Kenny Sol azahurira ku rubyiniro n’abahanzi banyuranye
TANGA IGITECYEREZO