Kigali

Uko isoko ry’imari n’imigabane ry'u Rwanda ryakusanyije arenga Miliyari 130Frw mu mezi 3 gusa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/11/2024 9:08
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku isoko ry'imari n'imigabane hakusanyijwe asaga Miliyari 130 Frw mu gihe cy'amezi 3, binyuze mu bucuruzi bw'impapuro mpeshamwenda.



Ibi byagaragaye ubwo ikigo Prime Energy cyashyiraga ku isoko, impapuro mpeshamwenda zizwi nka "Green Bonds" za miliyari 9,5 Frw mu gihe cy'imyaka 7.

Abashoramari babaye benshi mu kugaragaza ubushake bwo kugura izi mpapuro za sosiyete Prime Energy kuko hari hakenewe miliyari 9,5 Frw, ariko abiyandikishije barengeje miliyari 9,580 Frw, bivuze ko amafaranga yarenzeho, bagomba kuyasubiza banyirayo.

Ubu bwitabire bwagaragaye bwaje busanga umubare munini w'abashoramari bari babanje kugaragaza ubushake bwo kugura izindi mpapuro mpeshwamwenda ziri ku isoko nk'uko umuyobozi w'isoko ry'imari n'imigabane, Pierre Celestin Rwabukumba yabisobanuriye RBA.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'isoko ry'imari n'imigabane n'ibikorwa by'ishoramari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Biganiro Steven asobanura ko kwitabira kugura izi impapuro mpeshamwenda ari icyizere ku bukungu bw'igihugu.

Impapuro mpeshamwenda zizwi nka 'Green Bonds,' ni bwo bwa mbere zicurujwe ku isoko ry'imari n'imigabane hano mu Rwanda.

Sosiyete Prime Energy ikora ubucuruzi bw'amashanyarazi, yashyize ku isoko izi mpapuro ikeneye kubaka uruganda rushya rw'amashanyarazi rwa Rukarara ya 4, ku mugezi wa Rukarara uherereye mu Karere ya Nyamagabe.

Kugeza ubu ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hari ibigo 10 bigurisha imigabane mu hamaze kugurishwayo impapuro mpeshamwenda inshuro 28.

Urwego rw'isoko ry'imari n'imigabane rufite akamaro gakomeye mu bikorwa rusange bya leta kuko imirimo mishya, bikazamura ubukungu bwarwo aho amafranga aruturukamo ashobora kwiharira ikigero cyo hejuru cy'ingengo y'imari y'igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND