Kigali

‘Fatakumavuta’ yakatiwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2024 15:46
0


Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze gukurikirana dosiye neza.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Fatakumavuta akatiwe iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yatawe muri yombi kubera ibirego by’abantu barimo Mugisha Benjamin [The Ben], Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul [Noopja] na Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Family.

Ibirego bihuriza mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abibasira mu bihe bitandukanye agaruka kuri bo ndetse n’imiryango yabo.

The Ben yavuze ko Fatakumavuta yamwibasiye akoresheje ibiganiro yanyuzaga kuri 3D TV, kandi yavuze ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella, ibitaramo yakoreye mu Burundi mu mpera za 2023, arenzaho ko ‘atazi kuririmba’.

Muyoboke Alex we yagaragaje ko Fatakumavuta yagiye amushinja kuryamana n’abahanzikazi yarebereraga inyungu, ndetse ngo yanatangaje iby'isenyuka ry’urugo rwe.

Muri dosiye kandi harimo ikirego cyatanzwe na Bahati wavuze ko Fatakumavuta yifatiye ku guhanga umuryango we, akavuga ko yashatse umugore wo muri Diaspora ‘mubi kandi ukennye’.

Ari imbere y’inteko iburanisha, Fatakumavuta yireguye kuri bimwe. Agaragaza ko kuva kuri The Ben kugera kuri Noopja bose babaye inshuti ze z’igihe kirekire.

Yavuze ko uburyo yagiye afasha The Ben gutegura bimwe mu bitaramo. Kandi yemera ko ibyo yavuze kuri Meddy n’umugore we yashingiye ku buhamya uyu muhazi yari yatanze ubwo yari mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri Bahati Makaca, yavuze ko ibyo yavuze byose byaturutse ku busabe bw’uyu muhanzi wari wamusabye ko amukoraho ‘Operations’ igaruka ku buzima bwe.

Fatakumavuta yanavuze ko ibibazo bye na Muyoboke Alex byatangiye mu 2017, kandi ko bagerageje kwiyunga bigizwemo uruhare na Safi Madiba ariko bikanga.

Ariko kandi yibuka ko muri Kamena 2024, bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo FM biyunze, ahubwo yatunguwe no kubona ikirego cye mu rukiko.

Ari kumwe n’umunyamategeko we, Fatikaramu Jean Pierre basabye ko yapimwa ibiyobyabwenge kuko ibizamini bya mbere byatangajwe atigeze abigiramo uruhare- mbese nta burenganzira yatanze bwo kuba byakorwa.

Fatikaramu yanavuze ko mu gihe cyose The Ben yaba yarababajwe n’inkuru yavumuzeho yari kwegera Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) bakamufasha gukosora cyangwa se gusiba inkuru yavuzweho.

Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 13 Ukwakira 2024- Yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bwa mbere ku wa 31 Ugushyingo 2024, bivuze ko hari hashize iminsi 13 ari mu maboko y’Ubushinjacyaha afunze.

Yitabye ku nshuro ya Kabiri Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, bivuze ko akatiwe iminsi 30 y’agateganyo amaze iminsi 23 afunzwe n’Ubushinjacyaha. 

Urukiko rwavuze ko rwasanze Fatakumavuta yarakoze ibyaha bikomeye bituma afungwa iminsi y'agateganyo 


Fatakumavuta yemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi itanu, urukiko rukimara gutangaza icyemezo 

ISESENGURA KU BYABEREYE MU RUBANZA RWA 'FATAKUMAVUTA'

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND